Bamwe mu bafite ibikorwa byabo mu gakiriro ka Gisozi mu karere ka Gasabo bahangayikishijwe n’uko batazabasha kugaruza imitungo yabo yaraye ihiye kubera ko nta bwishingizi bagira.
Aka gakiriro karaye gafashwe n’inkongi y’umuriro mwinshi mu ijoro ryo kuri uyu wa 12 Gashyantare 2023, hashya ibikoresho byinshi, by’umwihariko mu gice gicururizwamo kikanatunganyirizwamo ibikoresho bikomoka ku mbaho.
Byageze mu gitondo cyo kuri uyu wa 13 Gashyantare abapolisi bo mu ishami rishinzwe kurwanya no gukumira inkongi bakigerageza kuzimya ibice bitari byakazimye.
Munyakazi Jacques ukorera muri aka gakiriro, yasobanuye ko abakorera muri za ‘ateliers’ gusa ari bo bagiye mu bwishingizi, abandi na we arimo ngo ntibaburimo. Yagize ati: “Ubwishingizi burahenda. Ikibitera, izi za assurances zacu, ugiye uvuga ko uri uw’aha ngaha, ntabwo bakunda kubuguha. Bavuga ko aha hantu hahora hashya buri munsi, bihora byisubiramo buri munsi, buri munsi.”
Twagirayezu Thadée uyobora ishyirahamwe ADARWA riri mu yakorera muri aka gakiriro, yasobanuye ko akenshi inkongi zikunze kwibasira aha hantu ziterwa n’uko bifashisha ibikoresho byinshi bikenera umuriro w’amashanyarazi no kuba ‘installation’ itajyanye n’ubushobozi bw’imashini bakoresha.
Umuyobozi wa ADARWA yatangaje ko ibyabaruwe byahiriye muri aka gakiriro bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda arenga miliyoni enye. Munyakazi we arasaba Leta gufasha abatagira ubwishingizi babuze imitungo yabo, kandi bagafashwa kububona biboroheye.
Tanga igitekerezo