Charles Wright Minisitiri w’Ubutabera mu gihugu cya Gineya Konary ntiyishimiye imirimo y’urukiko rushinzwe kurwanya ibyaha bimunga ubukungu bw’igihugu. Perezida w’inzibacyuho Generali Mamadi Doumbouya nawe ntiyishimiye imikorere ya guverinomoa ya Dr Bernard Goumou, Minisitiri w’intebe w’iki gihugu. Mu nama y’abaminisitiri iherutse, taliki ya 19 Mutarama 2024, Perezida yagaragaje imungu ebyiri muri guverinoma. Muri zo harimo kwikunda, kwigira ibigirwamana kwa bamwe mu bayobozi ndetse n’ingaruka ziterwa no kwemera ibyo batazashyira mu bikorwa. Ibi ubwo yabigarukagaho ababaye cyane, yibukije abayobozi ko bamwe igihe yabashyiragaho atari abazi yagendeye ku cyizere.
Ngo nubwo mbere y’uko afata ubutegetsi mu kwa cyenda 2021 atari afite amakuru ya benshi mubari bagize guverinoma, bitamubujije kubagirira icyizere, abagira ba minisitiri. Yibukije ko uretse nabo hari n’abandi yashyize mu yindi myanya kubera icyizere ariko mu byukuri atabazi, nk’uko byatangajwe n’umuvugizi wa guverinoma.
Ngo abashyiraho Generali Mamadi Doumbouya yumvaga ko bazasenyera umugozi umwe ariko banaharanira iterambere ry’igihugu cyabo. Ariko ngo ibyo yari abitezeho siko byagenze. Ngo ukwikunda no kwigira ibigirwamana kwa bamwe byashyizwe imbere ubundi byica akazi.
Mu rwego rwo guca ako kavuyo yasabye aba,inisitiri guha ububasha abo bayobora mu rwego kugira ngo imirimo myinshi yoye kudindira kubera ko umuntu umwe atabitangiye uburenganzira.
Ikindi kandi perezida atishimiye ni ibijyanye no kwiyemeza ibitazashyirwa mu bikorwa. Kuri iyi ngingo yavuze ko yafashe icyemezo cyo kutajya yitabira ibirori byo gushyira ibuye ry’ifatizo, ku bikorwa runaka bigiye gutangizwa. Ibi ngo ni ukubera ko bamwe bemera ibikorwa bikarangira bidashyizwe mu bikorwa. Aha yasabye abayobozi gushyira ingufu mukurangi za ibikorwa biba byatangijwe ku mugaragaro zingana n’izo babishyiramo iyo babitangiza. Cyane cyane ariko abasaba kwikubita agashyi no gushyira imbaraga n’umutima ku murimo.
Gusa abakurikiranira hafi ibya politiki bati "ese izi ngamba nizo zizatuma haba impinduka igihe n’izari zafashwe mbere zitakurikijwe ?"
Mu byumweru bishize, mbere yuko yerekeza i Kigali, Mamadi Doumbouya yafashe icyemezo cyo kujya kuba ahantu hitaruye ku ngoro ye ya Mohammed V. Umutekano w’inyubako waho nawo warakajijwe cyane. Ahantu hatandukanye hashyizwe inkuta za beto zasimbuye ingunguru zuzuye umucanga. Izi nkuta zashyizwe mu nzira zigana aho aherereye. Ibyo abenshi bavuga ko kutumvikana na bamwe mu bagize guverinoma bituma yikanga kuba yahirikwa isaha ku isaha. Nawe akaba yarahisemo kongera uburinzi bw’umutekano we.
Bwiza.com
Tanga igitekerezo