Ingabo za Repubulika ya demukarasi ya Congo, FARDC, hamwe n’abo bifatanya barimo imitwe ya Wazalendo, bagabye ibitero bikomeye muri bice bigenzurwa na M23 teritwari ya Masisi, Rutshuru na Nyiragongo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Igitero cya mbere cyabanje mu gace ka Bambo gaherereye muri Rutshuru mu gitondo cy’uyu wa 7 Ugushyingo 2023, aho FARDC n’abarwanyi bifatanya baharashe ibisasu.
Perezida wa M23, Bertrand Bisimwa, yatangaje ko uru ruhande bahanganye rwarasaga nta cyo rwitayeho kuko ngo yaba amashuri, inzu z’abaturage n’amavuriro ntibyaharokokeye. Ati: “Ibisasu byarashwe nta cyitaweho, ntibyasize inzu, amashuri n’amavuriro.”
Igitero cyakurikiyeho cyagabwe mu mujyi wa Kitshanga uherereye muri Masisi, no mu nkengero zaho, hakurikiraho ikindi cyagabwe mu masaa tanu muri gurupoma ya Kibumba na Buhumba muri Nyiragongo.
M23 yatangaje ko iririnda kandi irinde abaturage bari mu bice igenzura biri kugabwaho ibitero, inongeraho ko uruhande rwa Leta ya RDC ari rwo rwaraye rurashe umuyoboro w’amashanyarazi, bituma abatuye muri Goma barara mu kizima.
Ibitero bya FARDC n’abarwanyi bifatanya bigabwe mu buryo bwagutse mu gihe Umugaba Mukuru wayo, General Christian Tshiwewe ari muri Kivu y’Amajyaruguru guhera ku ijoro ryo kuri uyu wa 6 Ugushyingo 2023.
Gen. Tshiwewe yagiye kongerera agatege abasirikare n’abarwanyi bahanganye na M23 no kubaha amabwiriza y’urugamba, kandi FARDC yagaragaje ko uru ruzinduko rushobora kuyifasha kugera ku ntsinzi.
1 Ibitekerezo
yuhi Kuwa 07/11/23
Niba M23 irikwivanga mubaturage urumva bayivangura gute? Kdi irigutera leta,ahubwo niba M23 ishakako abaturage bagira amahoro nive mubaturage,irikwihisha nka hamas mubaturage,
Subiza ⇾Tanga igitekerezo