Inteko ishinga amategeko y’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba, EALA, yatangaje ko ingabo zawo ziri mu butumwa bw’amahoro mu burasirazuba bwa Repubulika ya demukarasi ya Congo zidashobora kuvayo mu gihe zitarabona izizisimbura.
Ibi ni Perezida wa EALA, Ntakirutimana Joseph, wabimenyesheje abanyamakuru i Kigali kuri uyu wa 27 Ugushyingo 2023, ubwo bamubazaga ku gihe izi ngabo zizasubirira mu bihugu zaturutsemo.
Ubutegetsi bwa RDC bumaze igihe bunenga umusaruro w’ingabo za EAC, aho busobanura ko bwari bwiteze ko zizarwanya umutwe witwaje intwaro wa M23, ariko ngo aho kuwurwanya, zimwe zirimo iza Uganda n’iza Kenya zaremye ubucuti na wo.
Perezida wa RDC, Felix Tshisekedi, yari yaranzuye ko izi ngabo zizaba zaravuye mu gihugu cyabo tariki ya 8 Ukuboza 2023, ndetse byari byitezwe ko iyi ngingo izaganirwaho mu nama y’abakuru b’ibihugu bya EAC yabereye i Arusha mu cyumweru gishize.
Mu gihe ibyavugiwe mu nama ya Arusha kuri iyi ngingo bitari byakagiye ku mugaragaro, Ntakirutimana yatangaje ko ari yo yaganiriweho mbere y’izindi. Ati: “Ku byerekeye ingabo zacu ziri muri Congo kubafasha kuri iki kibazo, inama y’abakuru b’ibihugu iherutse kubera Arusha, ni cyo kibazo cya mbere baganiriyeho.”
Ntakirutimana yakomeje ati: “RDC yari ihagarariwe na Minisitiri ushinzwe ingabo. Bumvikanye ko abantu bongera kucyiga neza, bakareba niba hari ibyakorwa, bikorwe. Bo bashakaga kuvuga ko ingabo za EAC zagiye gufasha, zitagenda nta we zihasize kuko zaba zisize bitagenze neza.”
Ubutegetsi bwa RDC bwagaragaje kenshi ko bwifuza gusimbuza ingabo za EAC izo mu muryango wa Afurika y’amajyepfo, SADC, kandi bivugwa ko izi zatangiye kohereza ibikoresho i Kinshasa mu cyumweru gishize mbere y’uko zohereza abasirikare.
Tanga igitekerezo