Kuri uyu wa Kabiri, ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bimukira ryatangaje ko abantu 16 bashakaga kwimukira mu Burayi bapfuye abandi 28 baburirwa irengero nyuma y’uko ubwato bwari butwaye abantu 77 burohamye ku nkombe za Djibouti.
Umuryango mpuzamahanga ushinzwe abinjira n’abasohoka (IOM) mu nyandiko yanditse ku rubuga nkoranyambaga X, yatangaje ko mu bari mu bwato hari harimo abana.
Yavuze ko ibiro byayo muri Djibouti biri gufasha mu bikorwa byo gutabara nk’uko iyi nkuru dukesha Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters.
Mu byumweru bibiri bishize, byibuze abandi bantu 38, harimo n’abana, bapfiriye mu mpanuka y’ubundi bwato bwarohamye ku nkombe za Djibouti.
Isangize abandi
Tanga igitekerezo