Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’ibihugu bikoresha Ururimi rw’Igifaransa uzwi nka La Francophonie, Louise Mushikiwabo kuri uyu wa 23 Mata 2020 yavuze ko muri iki gihe icyorezo cya Covid-19 cyugarije Isi, Afurika idakeneye kwitabwaho mu buryo bwihariye kurusha u Burayi n’Amerika.
Ni mu kiganiro yagiranye n’ibitangazamakuru bibiri byo mu Bufaransa; Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI) na France 24, cyibanze ku nshingano ze muri uyu muryango ndetse n’umugabane w’Afurika; akomokamo.
Abanyamakuru bamubajije niba Afurika idakeneye ubufasha bwihariye nk’umugabane wavuzweho kuzabamo ihubangabana ry’ubukungu rikomeye mu minsi iri imbere, no kuba ibihugu biwuguze byarongejwe igihe cyo kwishyura inguzanyo byahawe.
Louise Mushikiwabo yavuze ko Afurika itugarijwe n’iki cyorezo kurusha umugabane w’u Burayi n’Amerika kandi atari yo yagizweho ingaruka ku bukungu gusa. Ati: “Afurika ntabwo ikeneye kwitabwaho byihariye, ahubwo ikeneye gufatwa nk’ibindi bihugu bikomeye i Burayi cyangwa ibindi byafashe ingamba z’ingenzi ndetse bigahindura n’amategeko kugira ngo bihangane n’ingaruka z’iki cyorezo.”
Yakomeje avuga ko “Afurika yirinze cyane kuva iki cyorezo cyagaragara, ibihugu hafi ya byose bishyiraho ingamba zo kwirinda no gukumira ikwirakwira ry’iyi ndwara.” Yego ngo hari ibihugu muri Afurika bifite intege nke mu bukungu ariko uyu mugabane atari igihugu kimwe, ahubwo ari ibihugu byinshi bitandukanye mu rwego rw’ubukungu, bimwe bifite uburyo bwinshi bwo kurandura iki cyorezo mu gihe cyabigezemo.
Amahanga yo hakurya y’inyanja yatangaje ko Afurika ishobora kuba izingiro ry’icyorezo cya Covid-19 n’ubwo bizwi ko umurwayi wa mbere yagaragaye mu Bushinwa, ahanini bishingiye ku bukungu bushobora kuzahungabana cyane bitewe n’ubushobozi buke bw’ibihugu bimwe biri kuri uyu mugabane. Inama iherutse gukorwa n’umuryango w’ibihugu 20 bikize ku Isi (G20) yanzuye guhagarika kwishyuza inguzanyo yemeje ku bihugu bikennye mu mezi 12. Mu bihugu byakomorewe harimo 40 byo kuri uyu mugabane.
1 Ibitekerezo
JLuc Kuwa 25/04/20
Hhhhhhhh,murasetsa rwose,noe inguzanyo ndikumva zirigutangwa n’Africa????????cg ziriguhabwa Europe na USA???????? ndumiwe???????????????
Subiza ⇾Tanga igitekerezo