Mu gihe mu gihugu cya Cote d’Ivoire hari kubera igikombe cya Afurika cy’umupira w’amaguru (CAN 2023), amakuru amwe n’amwe yakomeje guhwishiswa ko uwahoze ayoboye icyo gihugu, Laurent Gbagbo yaba yaritabye Imana. Nk’uko byatangajwe n’umuvugizi w’Ishyaka rye "Parti des peuples africains-Côte d’Ivoire (PPA-CI)", Gbagbo yerekeje mu gihugu cy’Ububiligi mu mpera z’ukwezi kwa mbere 2024 aho yatumiwe n’Umuryango w’Ibihugu by’ubumwe by’Uburayi. Muri urwo rugendo yajyanye n’umugore we Nady Bamba. Mu mwaka ushize, uyu wahoze ari Perezida yari yafashwe n’uburwayi bw’imitsi "goutte", ariko yaje kwemeza neza ko yavuwe agakira neza. Ibyamuvuzweho ko yapfuye rero, nk’uko bitangazwa n’ishyaka rye, ngo ni ibinyoma byambaye ubusa.
Gusa ngo gutumirwa n’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi ni ikimenyetso cy’imibanire myiza hagati ya Laurent Gbagbo n’uwo muryango. Mu mwaka wa 2010, ubwo yari ari ku butegetsi uwo muryango wamufatiye ibihano kugira ngo umwotse igitutu ave ku butegetsi. Muri ibyo harimo kumubuza kubona visa, gufatira imitungo ye n’iyabo bakoranaga ba hafi, ibyo byose kugira ngo akunda yemera ko Perezana Alassan Ouattara ari we watsinze amatora, ibyo Gbagbo atakozwaga.
Ububiligi ni igihugu kivuze ikintu kinini kuri Laurent Gbagbo kuko igihe yafungurwaga muri gereza y’urukiko mpuzamahanga rwa La haye yari amazemo imyaka 8, ari muri icyo gihugu yabayemo gusa mbere y’uko asubira mu guhugu cye cy’amavuko yanayoboye cya Côte d’Ivoire. Laurent Gbagbo yayoboye igihugu cya Côte d’Ivoire (PPA-CI) kuva mu mwaka wa 2000 kugeza mu mwaka wa 2011 ubwo yakurwaga ku butegetsi n’igisirikari cya Côte d’Ivoire gifatanije n’Ubufaransa. Yafungiwe mu rukiko mpanabyaha CPI, aho yarekuwe mu mwaka wa 2019, ubwo yahitagamo kujya kuba mu Bubilii kugeza agarutse mu gihugu mu mwaka wa 2021.
Bwiza.com
Tanga igitekerezo