Abadipolomate batatu b’Abafaransa basabwe kuva muri Burkina Faso, kubera ibikorwa byo gushaka guhungabanya ubutegetsi nk’uko bigaragara mu nyandiko yo ku wa Kabiri yandikiwe Ambasade y’u Bufaransa. Umubano hagati ya Paris na Ouagadougou wifashe nabi cyane kuva Captain Ibrahim Traore yagera ku butegetsi muri coup d’Etat yo muri Nzeri 2022.
Nk’uko Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Burkina Faso ibitangaza, abadipolomate batatu b’Abafaransa, barimo abajyanama babiri mu bya politiki muri Ambasade y’u Bufaransa i Ouagadougou, ari "persona non grata" cyangwa batagifite ikaze mu gihugu, kubera "ibikorwa byo guhungabanya ubutegetsi" maze bategekwa kuva muri Burkina Faso "mu masaha 48 ari imbere".
Minisiteri yanditse mu nyandiko yo ku wa Kabiri yohererejwe ambasade France24 yabashije kubonaho kuri uyu wa 18 Mata, ko aba badipolomate batagifite ikaze mu gihugu kubera kwishora mu bikorwa byo gushaka guhungabanya igihugu.
Nk’uko amakuru aturuka mu Bufaransa abitangaza, ku itariki ya 1 Ukuboza, abakozi bane b’Abafaransa, bafashwe nk’abakozi b’inzego z’ubutasi n’abayobozi ba Burkina Faso, ariko bivugwa ko ari abatekinisiye bashinzwe kubungabunga mudasobwa, bafatiwe i Ouagadougou, hanyuma barafungwa.
Amakuru aturuka mu nzego z’umutekano za Burkina Faso, avuga ko uyu munsi bafungiye mu rugo.
Umwaka umwe mbere yaho, mu Kuboza 2022, guverinoma ya Burkina Faso yari yirukanye Abafaransa babiri bakoreraga sosiyete yo muri Burkina Faso, bakekwaho n’abayobozi kuba intasi.
Umubano utoroshye
Umubano hagati y’u Bufaransa na Burkina Faso nk’uko twabivuze haruguru warushijeho kuzamba cyane kuva Capt. Ibrahim Traore yagera ku butegetsi muri Nzeri 2022, binyuze mu guhirika ubutegetsi, kwari kubaye bwa kabiri mu mezi umunani.
Nyuma y’amezi make, Ouagadougou yanze amasezerano ya gisirikare yagiranye n’u Bufaransa mu 1961, nyuma yo kubona ingabo z’Abafaransa zivuye mu gihugu. Ambasaderi w’u Bufaransa i Ouagadougou, wahamagajwe nyuma yo guhirika ubutegetsi, ntabwo yasimbuwe kuva icyo gihe.
Mu cyifuzo cyo gushaka abanda bafatanyabikorwa, Burkina Faso yegereye cyane u Burusiya ndetse n’abaturanyi bayo bombi, Mali na Niger, na bo bayobowe n’ubutegetsi bwa gisirikare.
Ibihugu bitatu bimaze imyaka myinshi bihura n’ibitero by’abajihadiste bava mu mitwe ifitanye isano na Al-Qaeda n’umutwe wa Leta ya Kisilamu.
Muri Burkina Faso honyine, bateje impfu z’abasivili n’abasirikare bagera ku 20.000 ndetse abantu bagera kuri miliyoni ebyiri bavanwa mu byabo kuva mu 2015.
Tanga igitekerezo