Uyu mu Jenerali ntabwo ari i La Haye mu Buholandi ayoboye ingabo kuko icyo gihugu gifite ingabo zacyo ziyobowe n’abasirikari bakuru. Gen. Ntaganda ari muri uwo mujyi muri gereza y’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, kuva tariki ya 7 Ugushyingo 2019 aho afungkwe ibyaha yarezwe ubwo yari mu mitwe itandukanye y’inyeshyamba zarwanyanga ubutegetsi muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo.
Umuntu uba umaze kugera ku rwego rukuru rw’igisirikari nka ruriya si umuntu wavuga ko yoroshye kuko mu bikorwa byaranze ubuzima bwe atabura abamushima cyangwa se abamunenga. Byose biterwa n’aho uherereye (mu myumvire) aka wa mugani w’abashakashatsi mu bya politiki b’abanyamerika bavuga ngo "hko ureba Isi biterwa n’aho wicaye".
Iyi nyandiko ntigamije kwamamaza cyangwa kuramya uwo mu Jenerali kuko hari abo byagwa nabi kubera nyine aho "bicaye", uruhande rwabo mu mitekerereze. Izo nshingano ntazo dufite. Ariko ikidashidikanywaho ni uko "n’iyo wakwanga urukwavu utabura kuvuga ko rutazi kwiruka". Uyu mu afande ushatse [niba utabogamye] wamurebera mu bice bitandukanye mu Rwanda no muri Congo. Bishobora kuba atari bishya kuri wowe ariko ku bakibyiruka cyangwa abataragize amahirwe yo kumumenya, bike tugiye kumuvugaho hari icyo byabungura.
Bosco ntanganda ubundi avuka mu cyahoze ari Komini Kinigi mu Rwanda aho yaje kuva agana ahitwa i Ngungu muri Congo. Urugamba rw’Inkotanyi rushoye mu ntangiriro ya za 90 ni bwo yasanze abandi basore mu rugamba rwo kubohora u Rwanda.
Abinjiye igisirikari cy’Inkotanyi n’abandi banyuze i Karama ahatorezwaga abinjira igisirikari ntawe utazi Bosco Ntaganda bakundaga kwita akazina ka "Lydia". Yari umwarimu mwiza cyane ariko akagira umwihariko wo gushyenga no gutera igipindi cya gisirikari cyane cyane mu ndirimbo zo gushyushya bitaga za "morale". Indirimbo ye "Lidiya" yatumye amenyekana cyane kuko yari iryoshye iririmbwa mu gisirikari hose. Ibyo byakorwaga mu gihe abasirikari babaga bameze nk’abaruhutse nta ntambara iriho.
Igihugu kimaze gufatwa n’Inkotanyi muri za 1996, yari mu basirikari bahiritse ubutegetsi bwa Mobutu. Abasirikari b’u Rwanda bafatanyije na AFDL nyuma yo guhirika igikonyozwa Mobutu baratashye, we na bagenzi be barabyanga, ibintu byababaje u Rwanda bikomeye. Uko kuguma muri Congo hamwe na bagenzi be, byaboroheye gukomeza gukorera icyo gihugu gishya ndetse barizerwa bambikwa impeta za gisirikari zo hejuru. Aho ibisa na politiki ya Congo bitangiye kuzamba ni bwo havutse hirya no hino imitwe inyuranye yarwanyaga ubutegetsi bujegajega bwa Congo, maze umutwe witwa UPC (Union des Patriotes Congolais) wa Thomas Lubanga na CNDP wa Gen. Laurent Nkunda irakomera, ica intege mu buryo bukomeye ubutegetsi bwa Congo.
Bosco Ntaganda yaje kuva muri Ituri aho yari yungirije Thomas Lubanga mu ntambara barwanaga muri ako gace yiyunga na Gen. Nkunda wari ukuriye CNDP, umutwe wari ufite ibirindiro muri Kivu y’Amajyaruguru.
Icyo gihe yari Umugaba Mukuru w’Ingabo muri uwo mutwe, bivugwa ko yabashije kubaka neza igisirikari cya CNDP kubera uburambe yari afite. Bidatinze muri uwo mutwe hatangiye kuvugwa amakimbirane akomeye ngo yaba yarashingiye ku irondakarere. Ayo makimbirane akongera ndetse no mu basirikari bakuru n’abato; ibintu byaje gutuma Gen. Ntaganda ahirika Gen. Nkunda ku buyobozi bwa CNDP, mu bimeze nka "Military coup" maze Nkunda atabwa muri yombi afungirwa mu Rwanda.
Nyuma y’iyo nkubiri, intambara yari imaze gufata igice kinini cy’uburasirazuba bwa Congo, isura yarahindutse ari Leta ya Kabila ari CNDP nshya babifashijwemo n’umuryango mpuzamahanga bahitamo kuyoboka inzira yo gushyikirana, kurambika intwaro hasi no kugarura amahoro ahari intambara hose. Ni muri urwo rwego hasinywe amasezerano y’amahoro kuri 23 werurwe 2009, intambara irangira ityo. Icyakurikiyeho ni uko ibyari bikubiye muri ayo masezerano Leta ya Kabila itabyubahirije ishimishwa no gutamika ruswa abari abarwanyi no kwemera gusa ko CNDP iba ishyaka rya politiki mu gihugu.
Gen. Ntaganda yagizwe umuyobozi uko ukomeye w’ingabo zari zishinzwe ibikorwa byo kurwanya imitwe yitwara gisirikari muri Kivu abikora atinyitse cyane na buri wese.
Hagati aho abantu banyuranye, sosiyete sivili, abaharanira kurengera uburenganzira bwa muntu, abanyamadini n’abanyapolitiki bamwe batangiye kumushinja ibikorwa bigayitse byo kutitwara neza harimo gusahura, kwishyuza amahooro ibinyabiziga mu
mihanda, ubucuruzi bwa magendu butemewe, ubwambuzi n’ibindi.
Bikavugwa ko yabaga ashyigikiwe na Perezida Kabila kuko ngo atamuvugagaho cyangwa ngo amubuze guhagarika ibyo bikorwa bibi byamuvugwagaho. Nta n’ubwo kandi Kabila yigeze ashyigikira ubusabe bwa ICC bw’uko yatabwa muri yombi ku birego binyuranye yarakurikiranyweho birimo ibyaha by’intambara, gushyira abana mu gisirikari, gufata abagore ku ngufu n’ibindi.
Muri urwo ruvangitiranye rw’ibibazo, yatangiye kutumvikana na Kabila bituma yugumura kandi ku gisirikari cy’igihugu asubira mu ishyamba ry’ibirunga ashinze umutwe wiswe M23. Muri uwo mutwe yiyunze na Col. Makenga ( ubu ni Gen.) wari umutoni wa Gen. Nkunda wahiritswe, ibintu bivugwa ko bitamushishije na gato akaza kwihimura kuri Ntaganda kuko barwanye intambara ikomeye yabaviriyemo ibice byombi gutsindwa bagahungira muri Uganda no mu Rwanda, nuko amateka n’inzozi birangira bityo ntacyo bagezeho.
Gen. Ntaganda yakoze akandi gakorwa kadasanzwe muri uko gutsindwa, ko kuba yaracengeye mu Rwanda muri iryo hunga rye, agaca muri humye inzego z’umutekano zose ntawe umubonye, ibintu byatangaje benshi, maze yishyikiriza Ambasade y’Amerika i Kigali nta nkomyi ngo imujyane i La Haye, aba abaye atyo umuntu wa mbere kandi w’umusirikari mukuru wishyikirije urukiko mpuzamahanga mpanabyaha aho, nyuma yo kuburana, yakatiwe imyaka 30.
3 Ibitekerezo
Mmbando Kuwa 29/04/20
Bitekerezo byanje ababarizi baba presda aho amaze kuvaho wakomeza kurinda bandi ba presda cygwa urazimiya
Subiza ⇾modesteabdallah@yahoo.fr Kuwa 01/05/20
nta cyiza yabarwaho kuko ari umwacinya aribyo twajya turata n abandi bicanyi
Subiza ⇾rugwe paul Kuwa 01/08/21
Ninde se uyobewe KO ntaganda ari umunyarda wakoreraga inkotanyi mwijijisha byose birazwi
Subiza ⇾Tanga igitekerezo