Bishop Rugagi Innocent washinze itorero rya Redeemed Gospel Church yavuze uburyo akomeje gukiza abantu barwaye indwara y’icyorezo ya Coronavirus (Covid-19) yugarije Isi muri iki gihe, yifashishishije ingero z’abatandukanye.
Rugagi uvugwaho gukora ibitangaza bikiza indwara, muri videwo yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga ati: “Iyankoresheje hakira Kanseri, iyankoresheje hakira diyabete, ni yo iri kunkoresha hakira na Covid-19.”
Yatanze nimero ya telefone kugira ngo umuntu uzadwara Covid-19 azayihamagare, ati: “Ndakubwira ngo uramutse upfuye, uzatangaze ngo ndi umuhanuzi w’ibinyoma. Uzatinye icyo ntangaje ku mugaragaro, ntabwo ndi umupfumu uragura aho bihisha. Ndavuga ku mugaragaro Isi yose ibireba."
Bishop Rugagi yakomeje avuga ko hari abamuhamagaye bafite Covid-19 n’abatumye abavandimwe babo gushaka ababasengera. Ati: “Ariko ndashima Imana. Messages ndazifite z’abakize iyo Covid-19, ibitangaza byabaye ku buzima bwabo.”
Yatanze ingero z’abantu yibuka yakijije barimo uri mu Bubiligi, Texas muri Amerika, n’undi uri muri Afurika y’Epfo, aba bose bamwoherereje ubutumwa bamubwira ko bakize.
Umuti Bishop Rugagi atanga ngo ni ukunywa amazi ashyushye, kwizera Yesu, nyuma yo kuyanywa bagakira iki cyago.
Ubuhanuzi n’ibikorwa bya Bishop Rugagi birakemangwa
Mu iteraniro ryo ku wa 14 Gashyantare 2018, Bishop Rugagi byavuzwe ko yasengeye umukobwa witwa Umunyana Shanitah wari uhataniye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda, amuhanurira ko azaryegukana.
Bishop Rugagi ngo yagereranyije Shanitah na Esiteri uvugwa muri Bibiliya, watoranyijwe n’umwami mu bandi bakobwa b’uburanga ndetse basirimutse, asaba abakirisitu bose gushyigikira uyu mukobwa ariko byarangiye ikamba ryambitswe Iradukunda Liliane.
Gusa ariko mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru tariki ya 28 Gashyantare 2018, Bishop Rugagi yahakanye aya makuru, avuga ko atigeze ahanurira Shanitah kuba Nyampinga w’u Rwanda 2018, ahubwo yamusengeye amusabira umugisha nyuma y’uko se w’uyu mukobwa yari yabimusabye amubwira ko ari muri iri rushanwa.
Na none mu iteraniro ryabaye tariki ya 9 Nzeri 2018, Bishop Rugagi yabwiye abayoboke b’itorero rye ko yavuye kurambagiza indege mu ruganda rwa Boeing muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, mu rwego rwo kubagarira isezerano Imana yamuhaye. Iyi ndege yagombaga kwiyongera ku modoka e yo mu bwoko bwa Range Rover yaguze amafaranga arenze miliyoni 49 RWF muri Werurwe 2017, ariko aracyategereje ko isezerano risohora.
Uyu munyabitangaza mu iteraniro yigeze gushishikariza abakirisitu be gutura amafaranga, ababwira ngo ‘ari ubukene bari kujugunya’. Yasabye ko batura amaturo, na we akabahesha umugisha. Ibi byafashwe nk’uburyo bwo gushaka indonke, ashuka abakirisitu.
Muri iki gihe haribazwa aho ababwirizabutumwa baherereye
Iki cyorezo cyahungabanyije ubuzima bw’abatuye Isi ndetse n’ubukungu bw’ibihugu, gituma bifata ingamba zikakaye zo kugikumira, zirimo gufunga insengero, kiliziya, imisigiti n’andi masinagogi, abantu basabwa kuguma mu ngo zabo.
Habayeho impaka zishingiye ku murimo w’ibwirizabutumwa n’ibitangaza byakorwaga n’abenshi mu bayoboye amatorero, nabo basabwe kuguma mu ngo zabo.
Habayeho kwibaza niba iki cyorezo kirenze ubushobozi bw’agakiza k’aba babwirizabutumwa, ku buryo baba barakijije indwara zikira n’izidakira ariko Covid-19 ikabananira. Abenshi muri aba bitwa ba ‘Apôtre, Bishop, Pasiteri’ n’abandi baracecetse muri iki gihe, basa n’abategereje ikizakurikiraho nyuma y’iki cyorezo.
Gusa guceceka kw’aba bavugabutumwa kubona mu buryo bubiri; kuba bafite ubwoba bw’ejo hazaza nk’abandi baturage cyangwa se kuba badafite uburenganzira bwo kujya kwambariza Imana mu nsengero zabo, aho bakura imbaraga zidasanzwe.
Abategeye Imana amaboko ku bwo kwizera imbaraga zayo nibakomeze babikore ndetse imiti n’inkingo bikomeze bigeragerezwe mu malaboratwari y’ibihugu bitandukanye, kuko kimwe muri byo cyangwa byombi byatanga umusaruro mwiza, icyorezo cya Covid-19 ikaba yarandurwa burundu, hubahurijwe amabwiriza yatanzwe yo kugikumira.
13 Ibitekerezo
GISAGARA Kuwa 22/04/20
Ariko se mwokabyaramwe,Yesu n’Abigishwa ni uku babigenzaga?? Basangaga abantu aho bari,bakabakiza.Ntabwo babwiraga abantu ngo bazabasange mu nsengero zabo.Niba koko uyu akiza abarwayi (kimwe na wa mu Padiri njya numva ngo akiza indwara),nibajye hariya Leta irwarije abantu Coronavirus,babasengere,batahe.Nibuze bakize umwe gusa.That is simple.Nibareke kuvuga gusa ngo bakiza indwara.Igihe FILIPO yumvaga ko mu mujyi wa Samariya hari abantu benshi baremaye,yagiyeyo bose arabakiza,umujyi wose urishima.Rwose tuvugishe ukuri:Ni nde muntu numwe uzwi muli Kigali,wamugaye,Pastors cyangwa wa Mupadiri basengeye agakira??? Habure numwe koko???This is Hypocrisy.Imana idusaba guhunga bene aba babeshya.
Subiza ⇾gasheruka Kuwa 22/04/20
Ibikorwa biruta amagambo.Nage I Kanyinya aho barwariye,nibuze asengere umwe akire!!
Subiza ⇾Yesu yavuze ukuri ati:"Ni IBIRURA byambara uruhu rw’INTAMA".Abaroma 16:18 haravuga ngo:"Ntabwo ari abakozi b’Imana ahubwo ni abakozi b’inda zabo".Ni inda ibatera kubeshya bose.Iriya nda nini afite,yuzuyemo amafaranga y’abayoboke be.
Alias Kuwa 22/04/20
Rugagi atangiye gukomanga ku miryango ya Gereza!Kwemera ko ukiza COVID-19 n’uburyo ihangayikishije abayobozi b’Isi yose ni ukwigerezaho.Gusa ibi bikorwa bishobora guterwa n’inzara.Birashoboka ko asenga bakamuha kuri cash.Gusa ni ubwiyahuzi!
Subiza ⇾Emmanuel Kuwa 22/04/20
Ese aba yabahaye amafaranga angana iki ku buryo abahindura tools? Ese mubina akaga muba mukururia abantu? Mu buhanuzi bwe hari Covid-19 wumvise? Ibi binyamakuru byakagombye kugenzurwa. Bigahabwa umuringo umwe n’uwabantu bumva ibibazo igihugu kirimo. Ariko muri Amerika hari abarwayi benshi kandi bafite amafaranga yifuza najyeyo
Subiza ⇾Kuwa 22/04/20
Ariko se banyarwanda koko nkuyu?????
Okay reka mvuge ko akoreshwa ibyo bitangaza da,,,
Nnese ko imana ibera hose icyarimwe kuki adasenga ngo icyorezo gihagarare burundu ahubwo agashimishwa no kumva ko yakwamamaza izina rye?
Kumbuga nkoranyambaga?
Subiza ⇾boni Kuwa 22/04/20
Umuntu Uzi neza ko yakiza abantu covid 19, yarangiza akicara agatuza abona abantu bapfa. Akamenya ko ibitaro byuzuye indembe ntajye kuzikiza ubu ntiyaba ari umugome koko? Abantu babuze uko bajya mu mirimo yabo kubera uburwayi yarangiza akavuga ko akiza abarwayi kandi ntajye kubakiza. Byaba bibabaje.
Subiza ⇾lambert Kuwa 22/04/20
ariko abaganga bose gakondo bavuga ko bavura COVID 19 ndumva ibyo RUGAGI avuga atari igitangaza. niba mugirango ndababeshya mushake uwo mubaza gusa abenshi ntabwo baba bashaka kwishyira hejuru ngo bigaragaze kuko impano baba bafite ntawe baba bayibyiganira.
Subiza ⇾Makanzu Kuwa 22/04/20
R.B. igufate kuko ndabona ugiye kuyobya za ntama bantu.muhora mutuburira abantu mubita amatungo
Subiza ⇾Mbonigaba Elias Kuwa 22/04/20
Uyu yarakwiriye kujya kubitaro ikanyinya akagaragaza ubwobushoboze cg nibabandi bishakira indamu
Subiza ⇾kay Kuwa 22/04/20
Hahahah nabanze akize abaho yahungiye Montreal doreko ibamereye navi ariko aba bazateka imitwe kugeza ryari
Subiza ⇾fkaaa Kuwa 22/04/20
hahahha hahaa uyu nawe imitwe iranze ahimbye covid19 yariyazimye none araje ubundi mukanya aravugango mwohereze cash ibitangaza bibe haha haha
Subiza ⇾ngeweba Kuwa 22/04/20
Imana irihangana kbsa uyu we aturutsehe ashaka kongera gutesha umutwe abaturage(abamuyoobotse) nareke Leta ifashe abagite ibibazo areke guta umutwe
Subiza ⇾Amen Kuwa 23/04/20
Ijya kurisha burya ngo ihera kurugo. Ubonye iyo aba ari kuvuga umunyarwanda yayikijije. Ubu se abo banyamahanga nibo akunze kurusha abanyarwanda. Kandi niba koko akiza singombwa ngo akize abamushatse gusa kuko Yesu nawe yakizaga abamusanze n’abatabashije kumusanga.
Subiza ⇾Tanga igitekerezo