Davido uzwi cyane nk’icyamamare mu muziki mu njyana ya Afrobeats, biravugwa ko yaba ari mu munyenga w’urukundo hamwe n’umunyamideli wibera muri Amerika.
Uyu muhanzi Davido ukomoka mu gihugu cya Nigeria, ni umwe mu bahanzi nyafurika bafite ibikorwa bikomeye by’umwihariko mu muziki, aho afatwa nk’umwe mu batunze agatubutse ku mugabane wa Afurika, ari no mubavuga rikijyana. Azwi cyane mu myidagaduro kuko agarukwaho kenshi yaba muri Afurika, ndetse no hanze yayo.
Umunyamideli witwa Maria Bonita, yifashishije imbuga nkoranyambaga maze asangiza abamukurikira ifoto ye ari kumwe n’iki cyamamare. Ifoto yagaragazaga ko Davido na Maria baryohewe cyane n’ibihe barimo. Gusa ariko ifoto yaje guhita isibwa igitaraganya; nubwo hari abari bamaze kuyimanura muri za mudasobwa zabo, ari nabyo byateje impaka ku mihanda aho abantu benshi bibaza ku mubano w’abo bombi.
Davido ubusanzwe udakunda gushyira ubuzima bwe hanze cyane, yagaragaye yashyize ibiganza bye kuri Maria, batuje ku buryo byatumye abafana b’iki cyamamare mu muziki bacika ururondogoro ku mbuga zigiye zitandukanye. Icyo bose bahurizaho ni ubuzima bwite bwa Davido bwahungabanyijwe.
Nyuma haje gucicikana andi mashusho agaragaza Davido apfukamye arimo, ararira asa nk’uwinginga. Ibi nabyo byatije umurindi w’akababaro ku bakunzi be ndetse n’umugore we ’Chioma Adeleke’.
Davido yirinze kugira icyo atangaza ku mashusho ye yagaragaye ari kumwe n’umunyamideli Maria Bonita. NaijaNews yatangaje ko umuvugizi wa Davido nawe yaruciye akarumira. Byatumye urujijo rukomeza kuba rwose ku bantu bibaza niba koko uyu muhanzi yaba yaciye inyuma umugore we, bashingiye ku bikomeje gusakara hirya no hino bivugwa kuri uyu muhanzi.
Tanga igitekerezo