Hari ibintu byinshi bidufasha mu buzima bigatuma twumva tuguwe neza n’icyanga cyabwo. Muri iyi nkuru turagaruka ku masomo umunani (8) buri muntu wese yakwifashisha igihe cyose, izi nama zashyizwe ahabona n’abahanga mu by’imibereho y’abantu n’iterambere.
1. Nta muntu ushobora kuramba igihe kirekire nk’uko yabyifuza
Akenshi tuba twumva tuzabaho igihe runaka, nyamara ntitumenya uko bizaba bimeze umunsi ukurikiyeho. Ibi kubimenya bidufasha kwita ku bintu by’ingenzi cyane nko kwita ku buzima no kubaho neza muri rusange.
2. Ntabwo ibintu bihora bimeze neza nk’uko tubyifuza
Iteka umuntu aba agomba kumenya ko ubu buzima bwuzuye umunezero n’agahinda, Rimwe na rimwe umuntu ahura n’ibintu bimuca intege mu rugendo yatangiye, gusa ntitwakirengagiza ko hari igihe bigenda neza akumva yaguma mu munyenga w’ibyiza byonyine. Biragora kwakira no kwihanganira ibihe bibi biza budusatira, ariko bigira umumaro kwizera ko ejo impinduka zabaho.
3. Abo ufata nk’abagaciro hari ubwo baguhemukira
Buri muntu agira abantu afa afata nk’ab’ingenzi kuri we, ibyo ni byiza kandi ni ingenzi ariko rimwe na rimwe tuba tugomba no kumenya ko abo nabo ari abantu kandi bashobora guhinduka. Bamwe mu bantu uha agaciro cyane mu buzima bazaguhemukira mu gihe runaka udashobora gutekereza. Inshuro nyinshi iyo umuntu runaka aguhemukiye cyangwa se akakugambanira haba hari igihe muba mwarigeze kuba inshuti, nyuma bikaza kugenda nabi. Ibi rero ubwo biranumvikana ko umuntu mudafite icyo muhuriyeho ntacyo mwapfa.
4. Itegure ko hari ubwo wazabona umuntu utifuzaga ko arira arize
Waba ubishaka cyangwa utabishaka, abantu udashaka kubona amarira yabo bazarira mu gihe runaka mu buzima bwabo. Kurira ni kimwe mu bimenyetso bigaragaza amarangamutima yasagutse nyirawo akagaragarira hanze. Umuntu ashobora kurira kuko yabuze andi mahitamo y’ibyiyumviro bye, ashobora kuba yababajwe bikomeye cyangwa se ikindi kintu gikomeye cyamubayeho, nanone ariko abarira bose si uko baba bababaye.
5. Gusenga cyane no kwizera ntabwo ntibishobora kukugeza k’ubutunzi
Korera Imana kugira ngo uyiyegereze, ariko wongereho gukora ukoresheje ubwenge n’imbaraga ufite. Benshi mu bizera Imana basomye inyandiko nka Bibiliya basobanukiwe neza ko Imana ifasha uwifashije. Rero gusenga ni byiza ariko ntibikwiye kugutwarira umwanya wakabaye ukoresha ushaka ibizagutunga.
6. Amahirwe ntiyizana ahubwo araharanirwa
Niba udakora cyane, uzaguma mu buzima bwawe. Nta na rimwe amahirwe azakwizanira, bisaba kureba kure agashaka aho amahirwe aherereye ukayasanga. Gutera imbere buri gihe bisaba igitambo, iterambere warigeraho uramutse urebye kure ugafatirana amahirwe aza imbere yawe. Menya kuvumbura icyakugirira akamaro.
7. Inzozi zose zisazana na nyirazo
Niba ufite inzozi hanyuma ukumva ntibishoboka kuko ushaje cyane, inzozi zawe zizapfa kandi uzakomeza gusaza uko byagenda kose. Birababaza gutekereza gukora ikintu bikarangira utagikoze kubera ibicantege bitandukanye harimo nko gutekereza ko ushaje ku buryo bidashoboka kugira icyo wahindura. Kora ibyo ushoboye byose kuko imyaka ni imibare, ejo bishobora kugenda neza uramutse ubyitayeho.
8. Ntiwakundwa na bose nk’uko utakwangwa na bose
Umuntu wese ntashobora kugukunda muri ubu buzima. Nubwo wafasha isi yose, bamwe bazavuga ko hariho gutonesha gake kutabaho. Ku isi buri wese afite abantu badahuje nawe imyumvire n’imyitwarire, bityo usanga bidashoboka ko icyo umwe abona ko gisa neza undi yabona ariko bimeze. Ukwiriye kwakira izo mpinduka ugakora ibyiza utitaye ku bakuvuga nabi.
Aya masomo yose umuntu yayifashisha mu rugendo rwo guhindura imyitwarire ye mu gihe abona hari ibitagenda neza kandi we yumva ko ntako aba atagize. Ni byiza kugira ubuzima bufite intego, ejo hawe hashobora kuba heza uramutse wigiye kuby’ahahise ukagira ibyo uhinduramo.
Tanga igitekerezo