Imbwirwaruhame Habyarimana Juvenal wayoboye u Rwanda yavugiye mu nama y’ishyaka MRND yabereye mu yari Perefegitura ya Ruhengeri n’iyo Leon Mugesera yavugiye ku Kabaya mu burengerazuba bw’igihugu yagarutse mu rubanza rwa Twahirwa Seraphin na Basabose Pierre.
Muri uru rubanza ruri kubera mu rukiko rwa rubanda rwa Brussels, kuri uyu wa 20 Ugushyingo 2023 humvikanye ubuhamya bw’umugororwa Setiba Joseph wari ushinzwe imyitwarire y’Interahamwe mu mujyi wa Kigali no mu nkengero mu mwaka w’1994.
Yasobanuye birambuye imikorere y’Interahamwe, ishyaka MRND zari zishamikiyeho n’uruhare rwa Twahirwa na Basabose muri jenoside yakorewe Abatutsi na mbere yayo (kuva mu mwaka w’1990 ubwo Inkotanyi zatangiraga urugamba rwo kubohora u Rwanda kugeza mu 1994).
Byageze aho Me Karongozi Andre Martin uhagarariye abaregera indishyi amubaza niba yari umunyamuryango wa MRND mu gihe yari ikiri ishyaka rukumbi ryakoreraga mu Rwanda, arabimwemerera ati “Nari nyirimo rwose!” maze amubaza ku nama Habyarimana yayoboye mu Ruhengeri tariki ya 15 Ugushyingo 1992.
Muri iyi nama, Habyarimana yemereye Interahamwe impuzankano yazo, hanyuma arazibwira ati: “Tukazamanuka koko!”. Me Karongozi yasabye Setiba kugira icyo asobanura kuri iri jambo, amusubiza ati: “Kumanuka rero abantu bo muri opozisiyo babihinduyemo ko ari ukujya kwica Abatutsi kandi byari ukujya hasi mu masegiteri n’amaselile gushaka abanyamuryango bashya.”
Habyarimana kandi muri iyo mbwirwaruhame yanavuze ngo “Ubu ngubu igihugu kigeze ahantu hameze nk’umuhanda ufite ikorosi rikomeye risaba umushoferi w’umuhanga.”
Setiba yasobanuye ko iri jambo ryakurikiwe n’urupfu rw’uwari Burugumesitiri wa Bugesera, bamwe bavuga ko uyu ari wo muhanda w’ikorosi Habyarimana yari yavuze. Bati: “Murabona rya korosi Perezida yaraye atubwiye?”
Me Karongozi yabajije uyu mutangabuhamya niba yari mu nama yo ku wa 22 Ugushyingo 1992 yabereye i Kabaya, Mugesera yavugiyemo imbwirwaruhame ishishikariza Abahutu kwica Abatutsi. Yasubije ko atayitabiriye, ariko ko yumvise iby’aya makuru kuko yavuzwe cyane.
Setiba yabajijwe ibyo yumvise Mugesera yavugiye ku Kabaya, asubiza ati: “Numvise ko yahamagariye Abahutu kwica Abatutsi, bakabanaga muri Nyabarongo, bagasubira muri Abisiniya.”
Me Karongozi yagaragarije urukiko ko imbwirwaruhame ya Habyarimana mu nama ya Ruhengeri n’iya Mugesera wari Visi Perezida w’ishyaka MRND muri Gisenyi byerekana uruhare rw’ubutegetsi mu gutegura no gushyira mu bikorwa jenoside yakorewe Abatutsi.
Tanga igitekerezo