Umuhanzikazi nyarwanda Alyn Sano yishimiye gutaramira imbere ya Ellen Johnson Sirleaf wayoboye Repubulika ya Liberia kuva mu 2006 kugeza mu 2018.
Madamu Ellen ari i Kigali mu nama y’ihuriro ‘Amujae High-Level Leadership’ iganirirwamo ibijyanye n’uruhare rw’abagore mu miyoborere.
Ubwo ku munsi w’ejo iyi nama iri kubera muri Kigali Convention Centre yabaga, umuhanzikazi Alyn Sano yagiriwe umugisha wo kuba umwe mu bayigizemo uruhare ataramira abayitabiriye.
Ku mugoroba w’ejo hashize ubwo abashyitsi bitabiriye iyi nama bari mu gusangira amafunguro yo ku mugoroba, bataramiwe na Alyn Sano afatanyije na Band ye.
Nyuma y’uko ataramiye abagore 42 bari mu myanya y’umuyobozi, baturutse mu bihugu 19 bya Afurika, bitabiriye iyi nama, Alyn Sano yagaragaje amarangamutima ye.
Abinyujije ku rukuta rwa rwa Instagram, yagize ati: "Ejo, njye na Band yanjye twagize amahirwe akomeye yo gutaramira muri ’Amujae High-Leadership Forum Gala Dinner’ yateguwe na Ejscenter."
Uyu mukobwo akomeza avuga ko ari umugisha guhura na Madamu Ellen Johnson Sirleaf wayoboye Repubulika ya Liberia.
Inama ya ’Amujae’ yabaye bwa mbere tariki ya 8 Werurwe 2020. Igamije kurema icyizere mu bagore kugira ngo biyumvemo ko bakwiye kujya mu myanya y’ubuyobozi ikomeye, batange umusanzu wabo mu kugena ahazaza h’umugabane.
Tanga igitekerezo