Abagize akanama k’umutekano k’Umuryango w’Abimbuye mu nama bakoze ireba cyane cyane ku mutekano mu Karere k’Ibiyaga Bigari kuri uyu wa 22 Mata 2020, bishimiye intambwe u Rwanda na Uganda bimaze gutera mu gukemura amakimbirane bifitanye amaze igihe kirenga imyaka ibiri.
Iyi nama yakoresheje uburyo bw’impuzamashusho y’iyakure (Video-Teleconference) mu buryo bwo gukumira icyorezo cya Covid-19, yayobowe n’intumwa y’Umunyamabanga Mukuru wa ONU muri aka Karere, Huan Xia wagejeje kuri bagenzi be raporo ku mahoro, umutekano, imibanire n’imikoranire y’ibihugu bikagize.
Intambwe u Rwanda na Uganda byateye mu kubahiriza amasezerano ya Luanda yo muri Kanama 2019 irashimishije ndetse abakuru b’ibi bihugu hiyongereyeho abahuza: Angola na Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo barasabwa gukomeza gushyiramo imbaraga kugira ngo umubano mu bihugu by’Akarere ukomere.
U Rwanda na Uganda mu gushaka umuti w’amakimbirane bifitanye
Ibi bihugu bimaze imyaka irenga ibiri bitumvikana bitewe n’impamvu zitandukanye zirimo umutekano ndetse n’ubuzima bw’abaturage bya buri kimwe, byagerageje kwiyunga bibifashijwemo n’abakuru b’ibihugu ba Angola na Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo.
Tariki ya 12 Nyakanga, i Luanda muri Angola aba bakuru b’ibihugu bose: Perezida João Laurenço w’Angola, Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, Perezida Yoweri Museveni wa Uganda na Perezida Tshisekedi wa RDC bahuriye i Luanda baganira ku buryo bakemura iki kibazo.
Hakurikiyeho indi yabaye tariki ya 21 Kanama 2019 yasinyiwemo amasezerano ya Luanda, atanga umurongo aya makimbirane akemurwamo. Ku mupaka wa Gatuna/Katuna tariki ya 21 Gashyantare 2020 habaye indi ihuza aba bakuru b’ibihugu bose, bareba aho amasezerano ya Luanda ageze yubahirizwa.
Hari hateganyijwe indi nama yagombaga guhuza aba bakuru b’ibihugu yiga ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya Luanda mu ntangiriro za Mata 2020 ariko ntiyabaye bitewe n’icyorezo cya Covid-19.
Muri iki gihe cyose, hari ibyagiye byubahirizwa nko gufungura bamwe mu baturage buri gihugu cyari gifunze, boherezwa iwabo binyuze mu nzira ya diplomasi. Intambwe zatewe ibi bihugu byose birayishimira, gusa haracyari ibyo gukemura kugira ngo u Rwanda na Uganda byongere kubana nk’ibivandimwe. Ibi ni byo izi ntumwa guhera kuri Huan Xia zifuza.
Tanga igitekerezo