Me Jean Flamme wunganira Basabose Pierre na Me Vincent Lurquin wunganira Twahirwa Seraphin bibasiye inteko y’abacamanza bayoboye urubanza rwabo rubera mu rukiko rwa rubanda rwa Brussels mu Bubiligi, iburanisha rihita rihagarara.
Kuri uyu wa 14 Ugushyingo 2023, urukiko rwumvise ubuhamya bw’umutangabuhamya ufite imyaka 50 y’amavuko, waturutse i Kigali. Ni umwe mu barokokeye jenoside yakorewe Abatutsi i Gikondo, we icyo gihe yari afite imyaka 21.
Yagaragaje ko se umuryango we n’uwa Twahirwa yari inshuti, ibintu bihindura isura mu Kwakira 1990 ubwo abasirikare ba RPA-Inkotanyi batangiraga urugamba rwo kubohora u Rwanda. Ati: “Habayeho ikintu kimeze nk’impinduka ku bantu batekerezaga ko Abatutsi ari bo bateye igihugu, umututsi ahinduka umwanzi.”
Ngo ibintu byabaye bibi kurushaho guhera tariki ya 6 Mata 1994 ubwo indege ya Juvenal Habyarimana yari imaze guhanurwa, kuko Interahamwe zari ziyobowe na Twahirwa zakajije umurego mu gutoteza no kwica Abatutsi muri Gatenga na Gikondo.
Uyu mutangabuhamya kandi yavuze ko azi neza Basabose nk’umucuruzi ukomeye, kuko bari baturanye Gikondo aho uyu mufungwa yari yarimukiye. Ngo yanateraga inkunga Interahamwe kandi n’amafaranga Twahirwa yakoreshaga ni we wayamuhaga kandi ngo Hilux zakoreshaga yari iye.
Perezidante w’urukiko yahagurukije Twahirwa kugira ngo avuge ku buhamya yari amaze gutangwaho, anabazweho ibibazo, ariko Me Lurquin ahita asaba uyu mucamanza kubaha umukiriya we kuko ngo ibyo yakoraga ntibibaho. Ati: “Iyo procedure ntibaho. Birakwiye ko mwubaha buri wese mu mwanya we.”
Me Flamme yavuze ko atizera uyu mutangabuhamya, kuko ngo ashobora kuba abeshya ko azi Basabose kandi atamuzi. Yahise yibasira Perezidante w’urukiko, amubwira ko ari kumubariza ibibazo nabi. Uyu mucamanza yahise arakara, ahagarika iburanisha, we na bagenzi be baragenda, ntibagira icyo babwira abitabiriye urubanza.
Nyuma y’iminota mike, Perezidante w’urukiko yahamagaye Me Flamme, baraganira. Nyuma y’iminota ibarirwa muri 30, basubiye mu cyumba cy’iburanisha, hatangwa ikiruhuko kirakurikirwa no kumva undi mutangabuhamya.
Tanga igitekerezo