Abasirikare benshi bo muri Israel bahuguraga abakomando b’igisirikare cya Repubulika ya demukarasi ya Congo, FARDC, barinda Umukuru w’Igihugu basubiye iwabo imyitozo batangaga itarangiye, bajya gufasha bagenzi babo guhangana n’umutwe wa Hamas.
Hamas ifite ibirindiro mu ntara ya Gaza muri Palestine yatangiye kugaba ibitero ku butaka bwa Israel tariki ya 7 Ugushyingo 2023, ubutegetsi bw’iki gihugu buhamagara abasirikare batari ku kazi, baba abari imbere no mu mahanga, kugira ngo bajye gufasha abandi uru rugamba.
Ikinyamakuru Africa Intelligence kuri uyu wa 15 Ugushyingo 2023 cyatangaje ko Minisitiri w’Ingabo wa Israel, Yoav Gallant, yamenyesheje ubutegetsi bwa RDC ko igihugu cye gikeneye aba basirikare. Itsinda rya mbere ryabo ryavuye i Kinshasa tariki ya 15 Ukwakira, irindi rigenda ku ya 20 Ukwakira.
Aba basirikare bari bamaze igihe kirenga umwaka muri RDC, bamwe bakaba bakoreraga ikigo cy’umutekano cya Synergy GPM kiyoborwa n’uwitwa Davi Goven, kikaba cyarahawe akazi ko gutoza abasirikare barinda Umukuru w’Igihugu bo muri Rejima ya 13 iba mu kigo cya Kimbembe i Lubumbashi.
Abandi bakoreraga Beni Tal Security. Batoje abakomando ba FARDC bazwi nka ‘Hiboux’ bayoborwa na General witwa Ephraïm Kabi, batoza abo muri Rejima ya 11, batoza Rejima ya 14 imaze igihe irinda Perezida Tshisekedi n’iya 15, na yo y’abakomando.
Aba basirikare kandi bigishaga FARDC gukoresha indege zitagira abapilote, zagombaga kwifashishwa mu rugamba rwabo n’umutwe witwaje intwaro wa M23. Kugenda kwabo ngo kwasize icyuho gikomeye, biba ngombwa ko ubutegetsi bwa RDC bwinginga Leta ya Israel, buyisaba kubasubiza i Kinshasa.
Ku bwo gutakamba, Israel ngo yohereje i Kinshasa abasirikare 70 bo gufasha aba bakomando ba RDC gukomeza imyitozo byateganyijwe ko izarangira muri Mutarama 2024. Gusa ngo aba bo ntibitezweho umusaruro mwinshi kuko barakuze ugereranyije n’aba mbere, kandi muri bo harimo abatorejwe muri Cameroon, banahakoreye akazi.
Hari itsinda ry’abasirikare 60 batigeze bava i Kinshasa, aba bakaba bavugwaho kugira ubumenyi bwihariye kandi bwo ku rwego rwo hejuru. Boherejwe n’ikigo Global CST gisanzwe ari ishami ry’umutwe w’ingabo wa Mikal Defence Group washinzwe na General Israel Ziv wigeze kuyobora ibikorwa by’ingabo za Israel.
Iki kinyamakuru kirasobanura ko aba basirikare bo muri Global CST bari gufasha FARDC mu kuvugurura bigendanye n’igihe ibifaru n’imodoka z’urugamba byakorewe muri Israel, bikaba byaroherejwe i Kinshasa mu mwaka w’2014. Birimo: Ramta RBY, M3 na Plasan Sandcat.
Abasirikare baturutse mu kigo Mer Group gitanga serivisi z’ubutasi zigezweho na bo baracyari i Kinshasa, bakaba bafasha FARDC mu buryo bwo gukumira ibitero n’ubutasi, kandi bakaba bafasha inzego zirimo urushinzwe iperereza n’ishami ry’igisirikare riri mu biro by’Umukuru w’Igihugu.
Ubu bufatanye bwa RDC na Israel bushingira ku masezerano yasinywe na ba Minisitiri b’ingabo z’ibihugu byombi mu mwaka w’2021 ubwo Perezida Tshisekedi yagiriraga uruzinduko i Tel Aviv.
Tanga igitekerezo