Hiswe Komine Rouge kubera uburyo hameneweho amaraso y’Abatusi b’inzirakarengane bajyanwaga babwirwa ko bajyanywe kuri Komine.
Mu kiganiro na bwiza.com yagiranye n’Umuhanzi Bahati Alphonse wahimbye indirimbo ivuga uburyo Jonocide yakorewe Abatutsi muri Gisenyi aho yavuze kuri Komine Rouge avuga uburyo Abatusti bashinyaguriwe bakabeshywa ko babajyanye kuri Komine kandi bagiye kwicwa.
Umuhanzi Bahati nawe uvuka mu cyahoze ari Gisenyi ubu habaye Rubavu mu Ntara y’Uburengerazuba yakomeje avuga ko mugihe cya Jenocide yakorewe Abatutsi ubwo yakorwa mubice bitandukanye by’icyahoze ari Prefegitura ya Gisenyi hishwe abatutsi benshi binzirakarengane muri icyo gihe bagiye bafata abatutsi babakura mumago yabo bakababwira ko babajyanye kuri Komini banga kwerura ko bagiye kubica ariko nyamara komine bavugaga babajyanaga kwirimbi babagezayo bakabica.
muri icyo gihe baje gufata umusaza umwe bamujyana bamubwira ko bamunjyanye kuri Komini abyumvise arababwira ati tugende burugumestri turaziranye ndumva ntacyo ndibube baramudohorera bamugejeje kwirimbi huzuye Imirambo myishyi abona Imivu y’Amaraso itemba arababwira ati ese aha niho Komine mwambwiraga? iyi sikomine gusa ahubwo nikomine Rouge nguko uko hiswe komine rouge nanubu niko hitwa.
kuri iyi nshuro ya 22 Abanyarwanda bibuka Jenocide yakorewe Abatutsi umuhanzi Bahati Alphonse yatanze ubutumwa bw’ihumure
Ubutumwa ntanga nugukomeza kwihanganisha nogufata mumugogo Abarokotse Jenocide yakorewe Abatutsi nokubabwira nti ibyabaye byarabaye ariko kdi ntibizongera, Ikindi nuko nsanga ntamuntu warukwiriye kuzira uko Imana yamuremye kuko ntawahisemo kuvuka ari Umututsi cg Umuhutu cg Umutwa uko umeze kose niko Imana yabishatse rero ntawukwiye kuzira uko yaremwe.
Reba Video
[youtube http://www.youtube.com/watch?v=YF3stFB5JKI]
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Mecky Kayiranga@bwiza.com
Isangize abandi
Tanga igitekerezo