Umunyamategeko Me Jean Flamme wunganira Basabose Pierre mu rubanza aregwamo ibyaha bya jenoside n’ibyaha by’intambara, yagerageje kumvisha urukiko rwa rubanda rwa Brussels mu Bubiligi ko mu Rwanda habaye jenoside ebyiri (double genocide), ashingiye ku buhamya bwatanzwe.
Uyu munyamategeko yazanye iyi mvugo kuri uyu wa 7 Ugushyingo 2023 ashingiye ku buhamya bw’umutangabuhamya ufite imyaka 53 y’amavuko, waturutse mu Rwanda.
Nk’umuntu wabaye i Gikondo mu 1994, yasobanuye ko yari azi Twahirwa Seraphin uburanira hamwe na Basabose, kandi ngo yari umuyobozi w’Interahamwe, akaba yarazitozaga, akaziha n’amabwiriza. Ati: “Ndamuzi neza kuko ari mu bagabye igitero iwacu.”
Indege ya Habyarimana Juvenal wari Perezida w’u Rwanda yahanuwe tariki ya 6 Mata 1994, ahita ahasiga ubuzima. Uyu mutangabuhamya yavuze ko iwabo habaga abantu benshi kuko habaga inzu 10 zirimo ‘annexes’ zakodeshwaga.
Yavuze ko tariki ya 7 Mata 1994, Interahamwe zirenga 100 zari ziyobowe na Twahirwa zateye iwabo, zirahagota, zisohora ababaga muri izi nzu zose; baba Abatutsi, baba Abahutu, zibita ‘Inyenzi’ bitewe n’uko babaga mu rugo rumwe. Ati: “Badufashe kimwe, badusohora badukubita, batwicaza hamwe, batwita inyenzi.”
Uyu mutangabuhamya yakomeje asobanura ko Interahamwe zicishije abo mu rugo rwabo imihoro, impiri na za gerenade, we asigara mu mirambo yakomeretse. Ngo muri ako kanya, Interahamwe zibwiraga ko bose zabishe, zikomereza mu baturanyi babo. Ati: “Bagiye bazi ko twese twashize.”
Me Flamme ashingiye ku buhamya bw’uko iwabo w’uyu mutangabuhamya hiciwe Abatutsi n’Abahutu, yahise abwira Perezidante w’urukiko ko byumvikanisha ko habaye jenoside ebyiri. Ati: “Mwabyiyumviye ko umutangabuhamya yavuze ko iwabo Interahamwe zasohoye Abahutu n’Abatutsi, bose zikabica. Ibi ni byo najyaga mbabwira ko Abahutu n’Abatutsi bose bahigwaga muri jenoside.”
Perezidante yasubije uyu munyamategeko ko ubu buhamya budashimangira imvugo ya ‘double genocide’ kuko umutangabuhamya yasobanuye ko abishwe bose bitwaga inyenzi. Ati: “Ariko nta wabishingiraho kuko yasobanuye neza ko bose babishe babita inyenzi kuko bari barakodesheje inzu z’inyenzi.”
Me Flamme akunze gukoresha imvugo zipfobya jenoside yakorewe Abatutsi, nk’aho ahamya ko yatewe n’ihanurwa ry’indege ya Habyarimana kandi ko Inkotanyi ari zo zabaye nyirabayazana wayo ubwo “zateraga u Rwanda” zifatanyije “na Uganda”.
Tanga igitekerezo