urukiko rwashyiriweho iby’amatora muri Afurika rwemeje ko uwahoze ari Perezida w’iki gihugu Jacob Zuma ashobora kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu mu matora ateganyijwe mu mpera z’uyu mwaka wa 2024.
Ni mu gihe komisiyo yigenga ishinzwe amatora yari yemeje mbere ko Zuma adashobora kwiyamamariza uwo mwanya kubera icyaha cya ruswa yakurikiranweho n’urukiko akaza no gukatirwa igifungo cy’amezi 15 mu 2021.
Itegekonshinga rya Afurika y’Epfo ntabwo ryemerera abantu bahamwe n’icyaha bagakatirwa igifungo kirenze amezi 12 kongera kwiyamamaza.Icyakora kuri iyi ngingo urukiko rushinzwe gukurikirana iby’amatora rwasanze icyo cyemezo kitareba abanyepolitiki.
Kuba uru rukiko rwakuyeho inzitizi kuri kandidatire ya Zuma, bimuha uburenganzira bwo kuzongera kwiyamamza binyuze mu izina ry’Ishyaka rya uMkhonto weSizwe yashyinze ritavuga rumwe n’iriri ku butegetsi African National Congress party(ANC).
Tanga igitekerezo