Urukiko rw’Ikirenga rwa London mu Bwongereza rwatangaje ko rugiye gutangaza umwanzuro kuri gahunda y’iki gihugu yo kohereza abimukira mu Rwanda.
Nk’uko tubikesha ibiro ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, uru rukiko ruzatangaza uyu mwanzuro nyuma ya saa sita (ku masaha yo mu Rwanda) tariki ya 15 Ugushyingo 2023.
Ni umwanzuro wa nyuma ushobora gutesha agaciro uw’urukiko rw’ubujurire wakumiraga iyoherezwa ry’abimukira mu Rwanda cyangwa se ukawushyigikira.
Uruhande rwa guverinoma y’u Bwongereza ni rwo rwitabaje urukiko rw’ikirenga, rusaba ko rwakwemererwa gushyira mu bikorwa iyi gahunda kuko rwiteze ko yakemura ikibazo cyo kwimuka kutemewe n’amategeko.
Abanyamategeko bunganira bamwe mu bimukira ndetse n’imiryango iharanira uburenganzira bwabo, basabye urukiko rw’ikirenga ko rwaburizamo iyi gahunda kuko ngo si nziza, bakanemeza ko u Rwanda atari igihugu gikwiye kwakira abantu bari mu bibazo.
Gahunda igibwaho impaka ishingira ku masezerano y’ubufatanye mu by’abimukira no mu iterambere guverinoma y’u Bwongereza yagiranye n’iy’u Rwanda muri Mata 2022. Ibihugu byombi birahamya ko yateguwe neza kandi ko izafasha abagenerwabikorwa kubaho neza no kwisanga mu bandi.
Ku rundi ruhande ariko, mu gihe hitabajwe inkiko ngo ziyiburizemo, bimwe mu bihugu by’i Burayi birabona ko ari igisubizo cyabifasha gukemura ikibazo cy’ukwimuka kutemewe, ndetse biri kwiga ku buryo byayigana. Ibi birimo u Budage na Austria.
Tanga igitekerezo