Urubanza rwa muganga Dr Munyemana Sosthène uburana ibyaha jenoside mu rukiko rwa rubanda rwa Paris mu Bufaransa rwakomeje kuri uyu wa 29 Ugushyingo 2023, humvwa abatangabuhamya.
Aba batangabuhamya bahurije ku kuba Dr Munyemana yaragize uruhare mu bwicanyi bwakorewe muri segiteri Tumba ya Butare mu 1994, gusambanya ku gahato no kubohoza Abatutsikazi ndetse no gusahura ingo zabo.
Bavuze ko tariki ya 17 Mata 1994, Munyemana yabwiye Abahutu mu nama y’umutekano yabereye kuri segiteri Tumba ati “Umwanzi aturimo”, ko bagomba kwirinda kuko ngo umwanzi (Inkotanyi) yari yateye igihugu. Ngo iryo jambo ryatangaje Konseye Bwanakeye François wari watumijeho inama.
Umutangabuhamya wabanje afite imyaka 60 y’amavuko. Yavuze ko Munyemana yabwiye Interahamwe kuri bariyeri ngo “igihe cyo kwica abagore ntikiragera”. Uwamukurikiye yasobanuriye umushinjacyaha ati “Bose baricwaga, yaba umugabo, umugore, umusaza” keretse abo Interahamwe zabohozaga ngo zijye zibasambanya.
Uyu mutangabuhamya wa kabiri (afite imyaka 53 y’amavuko) yagize ati: “Keretse abagore n’abakobwa bafatwaga n’Interahamwe zikababohoza, uretse ko na bo byageraga aho bakabica. Ntabwo babafataga nk’abagore, byabaga ari iyicarubozo kuko nyuma baricwaga. Ni bake barokotse nyuma yo kubohozwa.”
Yakomeje asobanura ko kwa Munyemana habaga bariyeri kandi ko hari n’indi yabaga ku ishusho ya Bikiramariya muri metero nke uvuye ku ya mbere, kandi ngo hari ubwo uregwa yabaga aziriho, akurikirana uburyo Abatutsi bahafatirwa, bakanicwa.
Uyu mutangabuhamya yasobanuye uburyo yagowe no guhungira mu i Rango, urugendo rwagombaga kumutwara iminota 10, rukabyara iminsi 6. Ati: "Nagiye gushaka uwampisha, aho nahereye banze kumpisha. Nari mfite inshuti y’umujandarume witwaga Jean Pierre, musaba kujya kunsabira kumpisha. Aho nari nihishe ujya Rango nta minota 10 ihari ariko nakoresheje iminsi 6 ngerageza guhunga."
Yakomeje ati: "Hari bariyeri nyinshi. Narakomeje, nza kugera hafi yo kwa Munyemana, na we mubona kuri iyo bariyeri. Ni bariyeri bavuze mu kanya iriho ishusho ya Bikiramariya. Hariho abantu bafite imihoro, Munyemana yari kumwe na bo. Yari iyo kubuza Abatutsi gutambuka, yari iyo kubafata no kubica, ntabwo abari bayiriho bakoraga irondo."
Uyu mutangabuhamya yavuze ko Munyemana yari afite urufunguzo rw’ibiro bya segiteri Tumba, nyamara ngo nta mwanya w’ubuyobozi yari afite. Yashingiye kuri iyi mpamvu ahamya ko uyu muganga yagize uruhare mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi kuko aha hantu hari abari bahafungiwe.
Umucamanza ati: "Wavuze ko uregwa ari inyuma y’ubwicanyi bwabeye i Tumba?", umutangabuhamya ati "Yego. Impamvu mbivuga ni ukubera ijambo yavugiye mu nama yo ku wa 17/4 akangurira Abahutu kwirinda. Ikindi ni gute umuturage agira urufunguzo rwa segiteri? Ntabwo uru rufunguzo rwagombaga kuba urwa buri wese, ni konseye cyangwa undi muntu wabaga waratowe n’abaturage."
Umutangabuhamya ufite imyaka 48 y’amavuko yabwiye urukiko ko yiboneye Munyemana kuri bariyeri ebyiri. Ati: "Namubonye kuri bariyerio ku ishusho ya Bikiramariya no ku yindi yakurikiyeho, yicaye ku gatebe bari barashinzeho. Izo bariyeri zari zishinzwe kwaka ibyangombwa abahanyuraga bose, basanga uri Umututsi bakakwicaza hasi, nyuma bakazana abicanyi bakakujyana kwica."
Yemeje kandi ko yabonye Munyemana afungura ibiro bya segiteri Tumba, aha Interahamwe uburenganzira bwo kwica abari bafungiwemo. Ati: "Ahandi nabonye Munyemana ni igihe nari nicaye mu rugo, ndi kumwe n’umwana w’umukobwa, hari mu rugo rwa sipure. Munyemana mubona ku biro bya segiteri Tumba ari gufungurira abicanyi, abaha abari bafungiwemo ngo bajye kubica."
Yakomeje avuga ku biro bya segiteri Tumba "Hari hafungiwe Abatutsi benshi, bakajya batwara bake bake nka 20,30,40, byaterwaga n’abo bahazanye. Ibyo mvuga ni ibyo niboneye n’amaso yanjye. Impamvu babajyanaga kuri segiteri nuko hari igihe cyageze bakajya banga kwica abantu ku manywa bakabica nijoro."
Dr Munyemana yavuze ko nta bariyeri yari we kandi ngo ntiyigeze akoresha urufunguzo rwa segiteri mu buryo abatangabuhamya basobanuye. Ati: "Nta bariyeri yabaye iwanjye, yewe ko n’urufunguzo avuga n’icyo narukoresheje ni ibinyoma gusa."
Uru rubanza rurakomeza kuri uyu wa 30 Ugushyingo 2023, humvwa abandi batangabuhamya.
Tanga igitekerezo