Ubushinjacyaha bubona urukiko rwa rubanda rwa Brussels mu Bubiligi guhamya Twahirwa Seraphin na Basabose Pierre ibyaha bya jenoside n’iby’intambara, hanyuma rukabaha ibihano bikwiye mu rwego rwo guha ubutabera Abanyarwanda bagizweho ingaruka n’ibyaha bubashinja.
Nyuma y’amezi hafi abiri humvikana ubuhamya no kwiregura kw’abaregwa, ubushinjacyaha bwabwiye urukiko ko Twahirwa na Basabose bahamwa n’ibi byaha bikomoka kuri jenoside yakorewe Abatutsi no ku rugamba rwa RPA Inkotanyi rwo kubohora igihugu.
Umushinjacyaha Kathleen Grosjean yasobanuye ko impamvu yajyanye Twahirwa na Basabose mu rukiko ari uko bakurikiranweho ibyaha bikomeye, kandi ngo nta na kimwe yigeze ahimba. Ati: “Muri ibyo byose nta na kimwe mpimba.” Kandi ngo nta nyungu zihariye azakura mu byemezo bizafatwa.
Yagize ati: “Icyo twari dufite twagaragaje ni ubuhamya. Twazanye abantu bavuga ubwicanyi bukomeye babonye n’amaso yabo, abantu n’ubu imitima yabo ifite intimba kandi ishengurwa no kuba ababo barambuwe ubuzima, bazira ko ari Abatutsi."
Kathleen yibukije urukiko ko abatangabuhamya barimo: Nkurunziza Saleh alias Sakade, Setiba Joseph, Mucanda Vital alias Kivumbi n’abandi bagiye bagaragaza ko Twahirwa yari ayoboye Interahamwe z’i Gikondo na Karambo, aba na Visi Perezida wazo mu mujyi wa Kigali ushinzwe umutekano, kandi ko zaranzwe n’ibikorwa by’urugomo birimo ubwicanyi, gusahura no gusambanya Abatutsikazi, mbere no mu gihe cya jenoside.
Umushinjacyaha yabwiye urukiko ko Twahirwa yakoze icyaha cyo gusambanya abagore ku gahato, anashishikariza abantu kubigenza batyo. Ibi yabishingiye ku buhamya butandukanye bwatangiwe muri uru rukiko.
Yibukije urukiko kandi ko Basabose yabaye umuntu ukomeye ku butegetsi bwa MRND kuko yabaye umusirikare, aba umushoferi wa Colonel Elie Sagatwa wari muramu wa Habyarimana Juvenal, aba umuvunjayi wari ukomeye. Yasobanuye ko abatangabuhamya bagaragaje ko yahaga amafaranga Interahamwe, akazisengerera zivuye kwica. Ati: “Nk’umucuruzi ukomeye, ntiyajyaga mu bikorwa byo kwiba cyangwa kwica, ahubwo we yateraga inkunga.”
Ku byaha by’intambara, Umushinjacyaha yabwiye urukiko ko Twahirwa na Basabose bakoreye ibi byaha i Gikondo, babikorera abantu bazwi barimo abo mu bwoko bw’Abatutsi bari bahatuye. Yasobanuye ko bifite iyi nyito kuko byakozwe kuva mu 1990 kugeza mu 1994 ubwo ingabo za RPA zari zihanganye n’izari zegamiye ku butegetsi bwa MRND.
Kathleen yabwiye urukiko ko Twahirwa na Basabose bagiye bakoresha uburyo butandukanye mu gukora ibyaha, asobanura ko bagize uruhare rukomeye mu nama zategurirwagamo umugambi wo gutsemba Abatutsi no gukwirakwiza intwaro mu baturage. Ati: “Uruhare rwabo muri jenoside rurigaragaza, haba mu bwicanyi no gutanga intwaro.”
Yibukije urukiko ko hari abatangabuhamya bahinduye ubuhamya bari barahaye abagenzacyaha mu gihe babazwa, atanga urugero ku mugore wa Twahirwa, Uwimana Primitiva, wisubiye, akavuga ko nta ruhare umugabo we yagize muri jenoside yakorewe Abatutsi, mu gihe mu 2021 yari yavuze ko yabonye umugabo we asambanya abakobwa ku gahato, akanataha yasinze avuye mu bikorwa by’ubwicanyi.
Usibye Uwimana, Umushinjacyaha yabwiye urukiko ko hari abandi batangabuhamya babeshye, gusa agahamya ko hari ibimenyetso byivugira, bikagaragaza ukuri gushobora kunyomoza ibyo aba yavuze.
Twahirwa na Basabose bahakana ibyaha bashinjwa, ariko Kathleen yabwiye urukiko ko hari abatangabuhamya barimo ababashinjura bagiye babanyomoza. Yatanza urugero ku muhungu wa Basabose witwa Ineza Roger Noël wavuze ko batigeze baba mu nkambi muri Zaïre, nyamara se yari yaravuze ko bayibayemo kuva jenoside igitangira.
Umushinjacyaha yavuze ko Twahirwa na Basabose bahakana kuba bari i Gikondo mu bihe by’ingenzi byaranze jenoside yakorewe Abatutsi, icy’ingenzi ari ibyaha bashinjwa kandi ko hari ibimenyetso bigaragaza ko babikoze.
Me Jean Flamme wunganira Basabose yakunze kuvuga ko abatangabuhamya bashinja batavuga ukuri kuko “Abanyarwanda bifitemo umuco wo kubeshya”, kandi ko hari ababa baratewe ubwoba, bagategekwa ibyo kuvuga. Umushinjacyaha yavuze ko batanze ubuhamya mu bwisanzure, kandi ko nta wigeze ahohoterwa azira ibyo yavuze. Ibyo kubeshya uyu munyamategeko avuga, yabyise ibinyoma.
Umushinjacyaha yavuze ko icyemezo urukiko ruzafata kizaba kigamije gutanga ubutabera ku bantu muri rusange. Ati: “Uwo ari we wese waba yarakoze ibyaha, biba bigomba guhanwa kuko ari umuryango rusange w’abantu biba byaragizeho ingaruka.” Yongeye ati: "Igihano gishobora kuremera ariko gufungura amaso ku byo bakoze ni uguha ubutabera abo bahemukiye."
Tanga igitekerezo