Umutangabuhamya wo ku ruhande rw’abaregera indishyi mu rubanza rwa Twahirwa Seraphin yasabye umunyamategeko w’uyu mufungwa, Me Vincent Lurquin, kugabanya ubugome mu gihe abaza ibibazo abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi.
Uyu mugabo w’imyaka 61 y’amavuko yatangiye ubu busabe mu rukiko rwa rubanda rwa Brussels mu Bubiligi kuri uyu wa 8 Ugushyingo 2023, yifashishije ikoranabuhanga rihuza amashusho kuko ari i Kigali. Ruberamo urubanza rwa Twahirwa na Basabose Pierre baregwa ibyaha bya jenoside n’iby’intambara.
Mu buhamya yatanze mu mwaka w‘2019, yasobanuye ko muri Nyakanga 1993, Interahamwe zari ziyobowe na Twahirwa zateye urugo rwe rwari i Gikondo, zimwicira umugore, na we zimukomeretsa ku ijisho ry’ibumoso, ibishashi bya gerenade bimwangize mu mutwe no mu mugongo. Ibi yabisubiyemo muri iri buranisha. Ati: “Abanteye icyo gihe bose nzi amazina yabo. Twahirwa ni we wari Perezida wabo.”
Uyu mutangabuhamya yafashwe n’ikiniga, ararira ubwo yasobanuraga uburyo umugore we yishwe atewe gerenade. Ati: “Nkigera kuri portail, umugore yarambwiye ngo ‘Hunga bagiye kukwica’. Akibivuga, hahise baturuka ikintu mbona yikubise hasi. Yari yavuye amaraso menshi kandi twembi twakomeretse. Ubwo namugezaga mu modoka, nta myambaro ye yari agifite. [] Umutwe wanjye uraremerewe cyane, bankoreye ibintu bibi cyane. Biragoye kubivuga.”
Yasobanuriye Perezidante w’urukiko ko Twahirwa yakoreye Abatutsi ibintu bibi byinshi kandi biteye isoni ku buryo atabasha kubisobanurira umugore. Ati: “Iyo mvuze ibyo bintu bibi, birankomeretsa cyane, nkamererwa nabi kandi ngasubira mu bihe bibi twanyuzemo.”
Perezidante yamubajije niba ibyo bintu atasobanurira umugore ari ibyo Twahirwa ashinjwa gukorera abagore, asubiza ko ari ko bimeze. Yahise ahagarika kumubaza, aha umwanya Visi Perezida w’urukiko usanzwe ari umugabo kugira ngo amwibarize.
Yabohotse, asobanurira Visi Perezida uburyo Twahirwa yangaga Abatutsi, akanabivuga, ndetse n’igihe yigeze kuvuga ko buri mututsi afite Abahutu 5 bazamwica. Ati: “Twahirwa yavugaga ko buri mututsi uri mu Rwanda afite abahutu 5 bazamwica; yaba ari mu isoko, ari mu muhanda agenda cyangwa se ari kwa muganga, ko aho ari hose bazahamusanga bakamwica.”
Uyu mutangabuhamya yakomeje avuga ko Twahirwa yasambanyije abagore, kandi ngo ntiyatinyaga kubyigamba, akabibwira abagabo babo. Muri bo hari uwo yabwiye ko avuye gusambanya uwe, kandi ko aramuhemba kumwica.
Me Lurquin yamubajije ku buhamya yari amaze gutanga, maze na we amubaza impamvu ari kumubaza nk’ufite umujinya n’ubugome. Ati: “Ko mbona umbaza ibibazo usa n’ufite ubugome bwinshi? Ese uranzi? Urambazanya umujinya kubera iki?”
Yabwiye urukiko ko ababaza abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi bakwiye kwiga uko bajya bababaza bitewe n’ibikomere bafite. Ati: “Dufite ibikomere bikomeye. Abo batubaza bakwiye kwiga uko bakwiye kutubaza, ntabwo bazi ubuzima twabayemo, tubana n’ubwoba bwo gupfa, bamenye ko jenoside byari ibihe bidasanzwe, ntabwo ari intambara nk’izindi zose.”
Me Lurquin amaze kumva amagambo y’uyu mutangabuhamya, yavuze ko yumva akabaro ke, gusa yisobanura ko byatewe n’uko atari yasubije ibyo yabazwaga. Ati: “Natwe turumva akababaro abatangabuhamya bashobora kuba bafite. Ariko ibibazo byose ntiyabisubije kandi biri mu nyandiko.”
Uyu mutangabuhamya yabwiye Me Lurquin ko uko byagenda kose byagorana ko yakumva agahinda n’ubuzima bugoye Abatutsi babayemo.
Tanga igitekerezo