Umuryango wa nyakwigendera Daniel Moi, wabaye Perezida wa Kenya, uri mu gahinda nyuma y’uko umukobwa we w’umuhererezi Chebet Moi yapfuye.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane nibwo hatangajwe ko uyu mubyeyi yapfuye afite imyaka 60.
Byemejwe n’umuryango we ko uyu nyakwigendera yashizemo Umwuka aguye iwe mu rugo i Nairobi n’ubwo nta makuru menshi yerekeye iby’uru rupfu yatangajwe.
Bagize bati " Twababajwe cyane no gutangaza urupfu rw’umukunzi wacu, June Chebet Moi muri iki gitondo. Muri iki gihe cy’akababaro, turasaba amasengesho yawe.Ubugingo bwe buruhukire mu mahoro ahoraho
Gusa icyateye urupfu ntikiramenyekana, nubwo uyu muryango wasabye ntawe ugomba kwinjira mu buzima bwite bw’umuryango mu gushaka kumenya byinshi kuri uru rupfu.
Isangize abandi
Tanga igitekerezo