Umunya-Kenya Eliud Kipchoge uheruka kwandika amateka yo kuba umuntu wa mbere ku isi wirukanse Marathon (42Km) mu gihe kiri munsi y’amasaha abiri, ahataniye na Lionel Messi igihembo gikomeye cya Laureus Sportsman gihabwa umu-sportif wahize abandi muri siporo zose.
Uretse Lionel Messi uhataniye iki gihembo na Kipchoge, abandi bagihataniye barimo Umwongereza Lewis Hamilton uzwi cyane mu mikino yo gusiganwa mu mamodoka ya Formula One, icyamamare mu mukino wa Golf Tiger Woods ukomoka muri leta zunze ubumwe za Amerika, icyamamare mu mukino wa Tenis Rafael Nadal ukomoka muri Espagne cyo kimwe na mwene wabo Marc Marquez ukina umukino wo gusiganwa kuri moto.
Abagore bahataniye iki gihembo barimo Simone Biles ukina Gymnastic, Allyson Felix ukomoka muri USA akaba akina umukino wo gusiganwa ku maguru, Shelly-Ann Fraser-Pryce ukomoka muri Jamaica usiganwa ku maguru, Naomi Osaka ukomoka mu Buyapani ukina Tennis, icyamamare Megan Rapnoe ukomoka muri leta zunze ubumwe za Amerika ukina umupira w’amaguru na Mikaela Shiffrin ukomoka muri USA ukina Skiing.
Amakipe ahataniye iki gihembo harimo Liverpool yo mu Bwongereza, Mercedes-AMG Petronas F1 Team yo mu Budage isiganwa ku ma moto, ikipe y’igihugu ya Afurika y’Epfo ya Rugby, ikipe y’igihugu ya Espagne ya Basketball, Toronto Raptors yatwaye NBA ya 2019 n’ikipe y’igihugu y’abari ba leta zunze ubumwe za Amerika y’umupira w’amaguru.
Ku wa 12 Ukwakira 2019 ni bwo Eliud Kipchoge yanditse amateka, ubwo yirukankaga ibirometero 42 mu gihe cy’isaha imwe n’iminota 59. Ni amateka yandikiye muri Marathon yari yabereye i Vienne muri Autriche.
Mu ntangirizo za 2019 na bwo yari yakoze andi mateka muri Marathon yari yabereye i Londres mu Bwongereza, yirukanka ibirometero 42 mu gihe cy’amasaha abiri, iminota ibiri n’amasegonda 37.
Yashyizwe mu bahataniye igihembo cya Laureus World Sports Awards, nyuma y’ibyumweru bike yegukanye igihembo cy’umukinnyi wa mbere usiganwa ku maguru ku isi.
Ni igihembo cyakurikiye ibindi bitandukanye birimo n’impeta y’ishimwe yambitswe na Perezida Uhuru Kenyatta igihembo cy’umukinnyi w’umwaka wa IAAF (Ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku maguru ku isi) ndetse n’igihembo cy’umu-sportif w’umwaka cya BBC.
Tanga igitekerezo