Umunya- Eritrea Natnael Tesfazion ukinira ikipe y’igihugu cye, yegukanye agace ka kabiri k’isiganwa ry’amagare rizenguruka igihugu cya Gabon rya La Tropicale Amissa Bongo.
Ni agace kavaga ahitwa Bitam kerekeza ahitwa Oyem, ku ntera ya kilometero 120. Aka ni ko gace kagufiya muri iri siganwa rifata nk’irya mbere ku mugabane wa Afurika.
Umunyarwanda waje hafi muri aka gace ni Nzafashwanayo Jean Claude waje ku mwanya wa 12, Munyaneza Didier waje ku mwanya wa 13 na Mugisha Moise waje ku mwanya wa 19.
Umutaliyani Attilio Viviani wegukanye agace ka mbere k’iri siganwa kakikwe ku munsi w’ejo nta wigeze agaragara muri 25 bitwaye neza mu gace k’uyu munsi.
Iri siganwa rizakomeza ku munsi w’ejo abasiganwa bava ahitwa Mitzic berekeza ahitwa Ndjole, ku ntera ya kilometero 180. Aka gace karekare ka La Tropicale Amissa Bongo y’uyu mwaka kazasozwa mu ma saa kumi n’igice ya hano i Kigali.
Tanga igitekerezo