Myugariro wo ku ruhande rw’iburyo muri AS Kigali, Rugirayabo Hassan, yibye matela y’umusore babanaga.
Gasore Enock ashinja uyu myugariro kuyiba maze akajya kuyigurisha hafi y’isoko ry’i Nyamirambo ahacururizwa ibikoresho bishaje.
Ku wa Gatatu, tariki ya 27 Werurwe 2024, nibwo uyu mukinnyi utuye mu Murenge wa Nyakabanda mu Karere ka Nyarugenge yahengereye mugenzi we babana adahari , agahita afata matela ye ajya kuyigurisha.
Amakuru avuga ko yayigurishije amafaranga ibihumbi 40 Frw.
Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 29 ni bwo bajyanye aho uyu mukinnyi yagurishije iyi matela gusa akimara kuhabereka abona ko bitaza koroha ahita amaguru ayabangira ingata.
Gasore Enock wibwe matela n’uyu mukinnyi wa AS Kigali yabwiye IGIHE ko babanaga mu nzu bishyura amafaranga ibihumbi 50 Frw.
Ati “Natahanye n’umushyitsi nkubitwa n’inkuba nyuma yo gusanga matela yanjye ntayo. Naramuhamagaye ambwira ko ahantu iri ntacyo iri bube. Ikimbabaje n’uburyo namufashije tukabana. Wumve ngo nta kintu agira uretse imyenda n’inkweto byo gukinana.”
Uwaguze iyi matela avuga ko yayiguze na Hassan ko kandi atari ubwa mbere amugurishije ibikoresho nk’ibyo.
Uyu mukinnyi yakoze ibi nyuma y’uko ahembwe mu ikipe ya As Kigali nk’uko byemezwa na Team Manager, Bayingana Innocent.
Tanga igitekerezo