Kayiranga Jean Baptiste wakiniye Rayon Sports akanayitoza, yavuze ukuntu Interahamwe zabakuye mu kibuga bari gukina na Etiencelles aho zaje zibita Abatutsi b’i Nyanza n’andi magambo mabi yaganishaga ku rwago.
Ibi yabigarutseho ku wa Kabiri tariki ya 9 Mata 2024 nyuma y’uko Umuryango wa Rayon Sports ugizwe n’Abayobozi, abakinnyi, abatoza n’abafana bakoze urugendo rwo Kwibuka, ndetse bakunamira inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, baruhukiye mu rwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro.
Mu kiganiro n’itangazamakuru, Kayiranga Jean Baptiste wanakiniye ikipe y’igihugu y’u Rwanda ’Amavubi’ yabajijwe ku bihe bya Mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi na nyuma yayo kuko yabibayemo maze abasangiza inkuru y’ukuntu interahamwe zabasohoye mu kibuga bari gukina na Etiencelles.
Kayiranga avuga ko mu mpera z’umwaka wa 1993 cyangwa mu ntangiriro z’umwaka wa 1994 ibintu by’amashyaka byatangiye guhabwa umwanya no mu masidate akaba ari naho yaboneyeho kuvuga ko ubwo bakinaga na Etiencelles haje abafana bitwaje ibyapa bya MRND bigatuma umukino uhagarikwa.
Yagize ati: "Ndibuka ko hari match twakinnye na Etiencelles niho ibyo bintu by’ivangura wabonaga ko bitangiye kuza icyenda gatatu (1993) ishira cyangwa se intangiriro z’icyenda kane (1994) mu matariki ya Mbere kuko twagiye dukina match na Etiencelles turayitsinda ariko kubera muri sitade harimo abantu bazanye ibirango bya MRND match barayisubika bimera nk’aho tutatsinze."
Mu guhagarika uwo mukino, Kayiranga avuga ko Interahamwe zabasanze mu kibuga maza zitangira kubabwira amagambo mabi aganisha ku bwoko maze bo barazihorera bava mu kibuga umukino utarangiye.
Ati: "Ibyabereye kuri sitade ni uko iyo match bayisubitse ... interahamwe zikadusanga mu kibuga bavuga n’amagombo mabi ngo ’Abatutsi b’i Nyanza’ ni uko turi mu kibuga dusohokamo gutyo turitahira."
Akomeza avuga ko nyuma y’uko umukino usubitswe kubera ibintu by’amashyaka, baje kongera kuwusubiramo nabwo Rayon Sports irongera iratsinda maze babona kwemeza iyo ntsinzi. Ahamya ko icyo gihe aribwo ibintu by’amashyaka byatangiye guteza umwiryane muri siporo.
Kayiranga ahamya ko mu kibuga atigeze abona ibintu by’ivangura mu kibiga hagati y’abakinnyi runaka gusa akavuga ko wenda hanze y’ikibuga bishobora kuba byarigeze bibaho abantu bagashyamirana kubera ubwoko.
Mu kurokoka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, Kayiranga yavuze ko yahunze anyuze mu Burundi nyuma agakomereza muri Tanzania abifashijwemo n’uwayoboraga Rayon Sports muri icyo gihe.
Kayiranga Jean Baptiste yakiniye Rayon Sports mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse na nyuma aza kuyisubiramo maze mu 1996 ajya gukinira ikipe ya Avenue Sportif de la Marsa yu Budage mu gihe kingana n’imyaka 2, ariko nyuma na none aza gusubira muri Murera maze muri 2000 ahita ahagarika gukina ruhago burundu.
Akimara guhagarika umupira, Kayiranga yabaye umutoza wungirije Buuni Safari ‘Bresilien’ na Raoul Shungu mbere y’uko akora amahugurwa y’ubutoza mu Budage, aho yavuye agaruka muri Rayon Sports yahesheje igikombe cya shampiyona nk’umutoza mukuru mu 2005.
Mu kazi ko gutoza, yatoje amakipe nka AS Kigali, Kiyovu Sports, Gicumbi FC, Mukura VS, Pepinière FC, Amavubi Makuru, U-20, Amavubi y’abagore na Alliance Sports Club yo muri Tanzania.
2 Ibitekerezo
Silas Kuwa 14/04/24
Ko bitari byoroshye ra?!
Subiza ⇾thierry Kuwa 16/04/24
{}mukosore agaditse 1966 ?????? Kayiraga mbere Yuko ajya hanze gukina
Subiza ⇾Tanga igitekerezo