Umushinwa witwa Jin Yungung w’imyaka 33, yafatiwe mu gihugu cya Uganda acuruza impuzankano y’igisirikare cy’iki gihugu by’umwihariko iyambarwa n’ababarizwa mu gice cy’umutwe udasanzwe (Special force).
Umuvugizi wa Polisi wungirije mu mujyi wa Kampala, Luke Owoyesigyire, yemeje aya makuru ko uyu mugabo n’undi mugande bicyekwa ko bakoranaga batawe muri yombi.
Nk’uko Owoyesigyire abitangaza ngo Yungung yasanzwe ari mu iduka rye ripakiyemo ibicuruzwa byiganjemo cyane cyane imyenda y’ingabo z’igihugu (UPDF) n’igipolisi , inkweto, na gants. Amaduka ye aherereye mu gace ka Kasaga No 14.
Iperereza ryerekanye Yungung asanzwe akorana n’umugabo uzwi ku izina rya Frank muri ubwo bucuruzi ariko bivugwa ko yaba afite aho ahurira n’ingabo zidasanzwe (SFC). Ubwo Yungung yabazwaga yemeye ko imyenda imwe yavuye muri Somaliya binyuze kuri uwo Frank.
Yungung yinjiye muri Uganda nk’umukerarugendo, aza kongeresha viza ye mu rwego rwo kuhamara igihe kirekire. Nyuma yo gutahurwaho ubu bucururuzi ,Yungung yahise afungirwa kuri sitasiyo ya Polisi ya Kawempe mu gihe hagitegerejwe andi makuru yisumbuyeho.
Tanga igitekerezo