Nyuma y’uko kuri uyu wa kabiri taliki 2 Gicurasi, Minisitiri w’umurimo muri Uganda yishwe, bamwe mu ba minisitiri batangiye gutabaza Leta ngo yongere imishahara y’ababarinda kugirango badakomeza kwisanga mu byago.
Joyce Kaduc, minisitiri w’uburezi yavuze ko atewe ubwoba n’uburyo ababarinda babayeho, kuko ngo usanga badahembwa neza kandi ngo ntibanajya bahabwa amahugurwa y’uburyo bakwiye kwitwara.
Aha yatanze urugero ko nawe yagize umurinzi kuva cyera, ariko ngo ntiyigeze amubona ajyanwa mu mahugurwa yo gukarishya ubumenyi bwe cyangwa ngo yongererwe umushahara.
Uyu minisitiri yikije cyane ku mishahara micye aba barinzi bahabwa, ngo kuko ariyo ntandaro ituma bitekerezaho cyane bakaba barwara indwara zitandukanye zo mu mutwe bityo akabona ko ibyabaye kuri mugenzi wabo Okello wishwe, nabo bishobora kubabaho.
Minisitiri w’Uburezi ,Raphael Magyezi, we yavuze ko afite ubwoba kuko ngo ntabwo byemewe ko umuntu yakwihitiramo umurinzi, bityo ngo kutagira amahitamo nabyo byaba intandaro yo kwicwa.
Yagize ati" Minisitiri w’ingabo akwiye gutekereza ukuntu abarinzi bakongezwa imishahara kugirango tubashe gukomezanya mu byo tugenda tunyuranamo"
Yongeye ko kandi bakwiye kujya bahabwa ikiruhuko gihagije kugirango batagira umujagararo w’ubwonko.
Minisitiri w’ingabo, Maj Gen Jim Muhwezi, agaragaza ko urupfu rwa Okello rudafitanye isano n’amafaranga, nyamara amakuru yacicikanye uyu minisitiri akimara kwicwa havuzwe ko byaba bifitanye isano n’umushahara gusa nta rwego rwabyemeje.
Abarebye amashusho yafashwe bavuga ko mu gihe umurinzi yarasaga uwo muyobozi ngo yumvikanye agira ati"Ni gute nakwirirwa inyuma ya minisitiri nkakomeza gushenjagurwa n’ubukene(i’m broke).
Ibinyamakuru bitandukanye, birimo daily monitor,tuko.co.ke na bnn.network, byanditse ko icyo aba minisitiri bahurizaho ari uko abarinzi b’abayobozi b’inzego zo hejuru bakongezwa imishahara kandi bakanasuzumwa indwara zifata mu mutwe.
Tanga igitekerezo