Mu nyandiko za Bibiliya mu gitabo cy’Intangiriro umutwe wa 11 umurongo wa mbere kugeza ku murongo wa munani, havuga iby’igitekerezo cy’umunara w’ibaberi bavuga ko hari abantu bari batuye hamwe bavuga ururimi rumwe basangiye intego n’icyerekezo cyabo, nyuma ngo baje kugira igitekerezo cyo kubaka umunara muremure ugera ku bicu kugira ngo babashe kumenyekana ku Isi yose ndetse no gutuma baba ishyanga riri hamwe ridatatanye, hanyuma ngo Imana irabitegereza isanga uwo mugambi bazawugeraho koko ijya inama n’izindi Mana ko baburizamo uwo mugambi.
Uwiteka aravuga ati " Dore aba ni ubwoko bumwe n’ururimi rumwe, ibyo ni byo babanje gukora none ntakizabananira gukora bagishatse, Reka tumanuke tubahindurire ururimi rwabo, rubemo nyinshi zinyuranye, be kumvana." (Itangiriro 11:6-7)
Iyo usomye neza iki gitekerezo usanga ibikivugwamo byose ari ari ibyabaye kuri Afrika igihe yigabagabanywaga naba gashakabuhake mu nama yabereye I Berlin mu budage mu mwaka w’1884, n’ubwo ibi byakorewe afrika muri rusange ariko reka twibanze uburezi twigarukeho nk’abanyarwanda.
Mbere y’Abakoroni abanyarwanda bari bamwe, bavuga ururimi rumwe rw’aba ururimi nk’ikinyarwanda ndetse n’ururimi rumwe rw’icyerekezo cy’ishyanga ryabo bari bifitemo Amazina abagabanyamo ibyiciro by’imibereho yabo ndese n’amazina yubakiyeho imiziro n’imiziririzo , hagati yabo ibyo byose ntibyabatanyaga Ahubwo byari bibumbatiye Ubwuzuzanye hagati yabo buri wese abereyeho undi yiyumvamo inshingano zo kuzahura mugenzi we mu buryo ubwo aribwo bwose, haba muby’ubukungu ndetse no mu mitekerereze
Urugero twatanga rwa hafi ni inyito Abakoroni bahinduye amoko arizo Abatutsi, Abahutu n’abatwa, imibereho n’imibanire y’aba bose mbere y’abakoroni yari izingatiye iterambere ry’Ishyanga muri rusange. Ibi si ubwoko nk’uko abazungu babyise (race) kuko ni ibyiciro umuntu naka yashoboraga kubamo cyangwa akanabivamo bitewe n’impamvu iyi n’iyi, Umututsi nk’umuntu w’umutunzi kandi akenshi wafatwaga nk’umuntu ujijutse yabaga afite inshingano zo guhaka abandi cyane Abahutu kuko bari abantu biganjemo abakora imirimo y’ubuhinzi, umugambi wabyo atari ukubagira nk’abacakara be ahubwo ari ukubatungisha ngo nabo bazamuke kuko nk’umuhutu wahakwaga neza Shebuja yaramugabiraga ugasanga nawe avuye mu cyiciro cy’abahutu agiye mucy’abatutsi.
Ubuhake ntibwari ikibazo nagato akamaro kabwo ugasanga mu byirahiro by’Abanyarwanda nka ".... Yampaye inka Databuja!" Cyangwa amazina nka Mpatswenumugabo, Ngirumpatse n’ayandi,... Abatwa bari batunzwe no kubumba inkono kubaza imbehe kubanga imiheto n’ibindi,... mu Gihugu kidafite amasafuriya n’amasorori bose bakoresha inkono imbehe imiheto n’amacumu byose byabajwe cyangwa byacuzwe n’abatwa murumva bari babayeho nabi? Mu kigereranyo cyoroshye n’abakiri bato bakumva kwita Abahutu abatwa n’Abatutsi ubwoko ninko gufata abantu bize amashuri menshi (dore ko ari nabo baba bafite amahirwe meshi yo kugera ku bukungu bwinshi ubuyobozi n’ibindi,...) Abo ukabita ubwoko, abakozi babo nabo ukabita ubwoko, ibyo sibyo kuko ubwabyo binyuranije n’igisobanuro cy’ubwoko nk’abantu bagira ururimi n’umuco byihariye , mu rwanda rero ho nta muco cyangwa ururimi byihariwe n’abatutsi abahutu cyangwa abatwa ahubwo birerekana ko Abanyarwanda ari ubwoko bumwe twese kuko dusangiye ururimi n’umuco.
Abakuze bafite ubuhamya bw’ubuzima babayemo baduhamiriza neza iby’ubu bumwe buzira kwishishyanya, Umubyeyi BAMURANGIRWA PATRICIE Inararibonye akaba n’umwanditsi w’ibitabo yavutse mu 1949 hari hakiriho ibisigisigi by’Umuco nubwo iki gihe wari waratewe naba rushenyi dore ubuhamya atanga;
"Kera twatungwaga no guhingisha isuka byo nubu niko bikimeze Hakaba ibihe byoguhinga nogusarura Tukaba mungo zubakishije ibyatsi nibiti biba bikeneye kuvugururwa mubihe runaka Amazu yacu ntiyagiraga inzugi Umutungo wacu ukomeye wari Inka Aho twajyaga hose twagenzaga amaguru , ibihe byo guhinga nibyo byitwaga "ubudehe" ari uguhinga cyangwa gusarura icyo gihe iyo cyabaga kigeze nyir’umurima ugejeje igihe icyo byamusabaga nukwenga ikigage cyo kuzafungurira abazatumirwa agatumira abaturanyi bakaza bagakora wamurimo utarangira bo ubwabo bakishakamo abazagaruka bukeye kuwurangiza.
Iyo yajyaga gutumira rero ntamuryango watumirwaga nutaratumirwaga kuko kwanaka ari mu Batutsi cyangwa mu Bahutu kuko wenda utumira ari Umututsi cyangwa Umuhutu Ubwo Bututsi n’Ubuhutu byacu twari byo ariko ntagaciro kihariye nigeze mbona bihabwa Twari duturanye dukorera hamwe nkibyo mvuze haruguru ndetse umwana ntanamenye kwakanaka niba ari Abatutsi cyangwa ari Abahutu kuko ntampamvu yabaga yatumye ababyeyi babiganira ngo abyumve abimenye,
Mubihe byogusana ingo nabyo nuko byagendaga bikitwa nyakatsi kuko amazu yabaga asakaje ibyatsi kuba twari duturanye kandi nta nzugi kuko iyo bazishaka bari kuzutunganya mubikoresho bari bafite ariko ntibishishanyaga. Ibitambambuga byarerwaga n’imiryango yose umwana akaba uwababyeyi bose, umuntu mukuru akamenya ko ari inshingano ze kubungabunga umwana mu buryo bwose bukwiriye. Kumutungo wacu winka udatunze iyo yagiraga umurwayi cyangwa umubyeyi , icyo byamusabaga ni ukubimenyesha utunze ahasigaye utunze akagena inka izakamirwa umuturanyi we bitarimo ikiguzi cyangwa kubihendagenderwa
N’Ingendo iyo bwakwiriragaho wacumbikaga mu rugo ruri aho ijoro rigufatiye kumusozi utazi reka ibyo kumenya niba ari Abatutsi cyangwa Abahutu. Ugafatwa uko umushyitsi afatwa neza hakaba ubwo havamo ubucuti buzahana inka nabageni wamugenzi aho asanze abana bafudika mumayira arabanza akabahwitura akabona gukomeza urugendo ntabanze kubabaza niba ari Abatutsi cyangwa Abahutu. Ariko icyo yabaga azi nuko ari abana b’u Rwanda. Ubututsi n’Ubuhutu ntawe bwateraga isoni cyanga ngo bimutere ishema. Icyahabwaga agaciro ni Ubunyarwanda. Ngibyo ibyo nabayemo nshingiraho inyigisho zanjye"
Mu Rwanda rwo hambere kandi bagiraga icyo bitaga "ABASE, PURIFICATEUR" imibereho n’imibanire yabo yari ishamikiyeho byitwa Amoko cyangwa se imiryango igaragaza inkomoko y’abanyarwanda uko ari 18 urugero ruto twatanga ni uko Abazigaba ari abase b’Abacyaba naho Abagesera bakaba Abase b’Abasinga buri bwoko bukaba bufite Abase babwo,
Abase bari abantu b’ingenzi cyane bubahwaga, niba agutongereye ineza ikaguhama niba ari inabi nayo ikagusama niyo mpamvu buri wese yatwararikaga ntagirire ikibi, Umuse we mu Rwanda ruziririza ibyo byose ukaziririza uyu nanjye nkaziririza uriya wasangaga umusaruro wabyo ubaye ko kizira kwica kugambirira no kuyigirira nabi umuntu ndetse n’inyamaswa kuko no muri yamiryango yose uko ari 18 buri bwoko bufite inyamaswa y’ikirangabwoko cyabwo kandi kizira kugirira nabi.
Ushaka gusenya igihugu atagikozeho agikura niruto niruto ku muco wacyo, ikigaragaza ko abakoroni babanje kutwigaho ndetse bakabona ko ishyanga ryacu rizaba ishyanga rikomeye kuko iyo urebye nta ntwaro yindi nshya bakoreshehe kugira ngo badutanye uretse kwinjira mu mizi y’umuco wacu bakayirandura bityo amasuka twahingishaga ibidutunga twese tuyahingisha abacu , ubu ntitukimenya Abase bacu ntutukimenya Ababyeyi bacu ahubwo tuzi ba Pasiteri na ba Padiri ba Shehe batatuzi tutabazi nibo tubwira ibyacu byose. Umwanya dukoresha tujya impaka ni ikimenyetso cyo kutavuga rumwe kwacu twatewe n’imana-bantu zabonye ko turi Ishyanga rivuga rumwe rifite icyerekezo kimwe cyo kubaka ishyanga ryacu, U Rwanda rurimo umudivantiste utumvikana n’Umukatolike Umupantekote ntiyumvikane n’umu Islam abo bantu bavuga rumwe bate bakumva bate? Bakubaka ishyanga ry’urwanda bate?
Imyaka isaga 120 irahagije ngo dusuzume neza abo dukwiriye kubabo, kubwanjye nahitamo kuba mu kuzimu k’Ubumwe ubwumvikane n’ubwuzuzanye twahoranye aho kujya mu Ijuru ry’amacakubiri n’intambara n’imyiryane. Yezu ati "Mbese mutekereza yuko nazanywe no kuzana amahoro mu isi? Ndababwira yuko atari ko biri, ahubwo naje gutanya abantu!"
(Luka 12:51)
TUBE ABANYARWANDA MU NZIRA NO MUNZU.
3 Ibitekerezo
Nzayinambaho Kuwa 20/04/20
Mugire amahoro. Na njye buriya buhamya bwa Bamurangirwa ndabwemeza cyane. Navutse mu 1984, ariko natwe iwacu ni ko twabagaho. Iyo twabaga twejeje, igihe cy’isarura, twatumiraga abaturanyi bose, tugategura ibyo kurya n’ibinyobwa byinshi, maze bagasarura (niba ari ibishyimbo, amasaka, amashaza...). Bitewe n’ubwinshi bwabyo hari n’ubwo byamaraga imisi 3 cg 4. Ibyishimo (ambiance) twagiraga ubwo twabaga dusangira dukitse imirimo, njya mbikumbura.
Subiza ⇾MUDAHINYUKA SYLVAIN Kuwa 20/04/20
Uyu mubyeyi ni umuhanga rwose.
Subiza ⇾nahayo yohani Kuwa 21/04/20
ikibazo si ugukira no gukena,ikibazo ni imyitwarire muri ubwo bukire cyangwa ubwo bukene.
Subiza ⇾Tanga igitekerezo