Leta zunze ubumwe za Amerika, USA, zagumishijeho ibihano zafatiye bwa mbere abakomeye muri Uganda mu mwaka w’2021, hashingiwe ku kuba batarubahirije ibyo zabasabye.
Ibi bihano byari byaratangajwe n’ibiro bya USA bishinzwe ububanyi n’amahanga mu 2021 hashingiwe ku myitwarire mibi yaranze amatora y’Umukuru w’Igihugu yabaye, ikanaba nyuma y’aho.
Umunyamabanga wa USA, Antony Blinken, kuri uyu wa 4 Ukuboza 2023 yasobanuye icyo gihe yasabye Leta ya Uganda kugira ibyo ivugurura ku ihame rya demukarasi, ikanakurikirana abagize uruhare muri aya matora “yagaragayemo inenge”, abayoboye ibikorwa by’urugomo, bakanatera abandi ubwoba.
Blinken yatangaje ko yafashe icyemezo cyo kugumishaho ibi bihano ku bayobozi bo muri Uganda n’ababaye bo, kimwe n’abandi bagize uruhare mu gusubiza inyuma demukarasi, bakatuma habaho ikandamiza ry’abantu bari mu kaga.
Abari mu kaga uyu muyobozi yasobanuye ko barimo: impirimbanyi z’ibidukikije, abarwanirira uburenganzira bw’ikiremwamuntu, abanyamakuru, abo mu muryango w’abaryamana bahuje ibitsina n’abihinduza ibitsina ndetse n’abo mu miryango ya gisivili.
Ibihano aba bantu bagumishirijweho ni ibyo kwimwa icyangombwa cyemerera umuntu kuba by’agateganyo mu gihugu cy’amahanga kizwi nka ‘visa’, kandi ngo n’abafitanye isano na bo mu buryo bw’ako kanya ntibazabihabwa.
Blinken yasabye Leta ya Uganda gutera intambwe mu rwego rwa demukarasi no kurinda uburenganzira bw’ikiremwamuntu kugira ngo umubano w’ibihugu byombi urambe ku bw’ineza y’ababituyemo.
Tanga igitekerezo