Leta y’u Rwanda yasabye iya Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuyiha ibisobanuro, nyuma y’"imvugo ivuguruzanya" iki gihugu giheruka kugaragaza ku bijyanye n’amakimbirane yo mu burasirazuba bwa RDC.
Leta Zunze Ubumwe za Amerika biciye muri Minisiteri yazo y’Ububanyi n’Amahanga, ku wa 17 Gashyantare zashinje u Rwanda kugira uruhare mu kuzambya umutekano muke mu burasirazuba bwa RDC, biciye mu bufasha zivuga ko ruha umutwe wa M23.
Matthew Miller uvugira iyo Minisiteri mu itangazo yasohoye kandi yasabye u Rwanda kuvana bwangu muri RDC "Ingabo na za missile zihanura indege ruhafite", ariko anasaba leta ya Congo kureka gufatanya n’umutwe witwaje intwaro wa FDLR "ufatwa n’imiryango yo mu karere na leta ya Congo ko nk’ugamije ikibi".
Guverinoma y’u Rwanda mu itangazo Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yaraye isohoye, yavuze ko itangazo rya Amerika "ryirengagiza nkana ibimenyetso bigaragara byose, kandi rikavuguruzanya, mu buryo bwose, na gahunda yari yaratangijwe n’Ibiro bya Amerika by’Ubutasi mu Gushyingo 2023, yari yatanze umurongo mwiza wo guhosha amakimbirane".
Yakomeje ivuga ko "U Rwanda ruzasaba ibisobanuro Guverinoma ya U.S kugira ngo hamenyekane neza niba ririya tangazo risobanuye ukwisubiraho ku murongo iki gihugu cyari gifite, cyangwa se ari ukuba inzego zitarahanye amakuru nk’uko bikwiye."
Leta ya Amerika, mu Kuboza 2001, ni yo yashyize FDLR (yari izwi nka “ALIR, Interahamwe, ex-FAR) ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba, nyuma y’aho uyu mutwe wiciye, ukanafata ku ngufu, ba mukerarugendo umunani, barimo Abanyamerika babiri mu gace ka Bwindi muri Uganda.
U Rwanda ruvuga ko kwirengagiza ibyo, ugafata umutwe w’abajenosideri wa FDLR nk’umutwe usanzwe “witwaje intwaro, wemejwe n’ibihugu byo mu karere na guverinoma ya RDC†ari igikorwa kibabaje kandi kigaragaza kureba ku nyungu za politiki gusa, kikanatera gushidikanya ku bushobozi bwa Amerika nk’umuhuza utabogamye mu bibazo byo mu karere k’ibiyaga bigari.
Ruvuga kandi ko imikoranire ya RDC na FDLR yakagombye kurebwa nk’ikibazo cya politiki yo ku rwego rw’Igihugu, aho kuba abantu runaka bareba inyungu runaka.
Ku bwa Leta y’u Rwanda, "guhagarika ku buryo budasubirwaho imikoranire ya Leta ya Kongo na FDLR no kwambura uyu mutwe intwaro ugacyurwa mu Rwanda ni ihame, kandi ni bwo buryo bwonyine bwo kwizera ko umutekano n’ubusugire by’u Rwanda bitabangamiwe, bikanatanga icyizere ko ubumwe bw’u Rwanda bwaharaniwe n’Abanyarwanda buzakomeza kubumbatirwa".
Tanga igitekerezo