Ikinyamakuru BBC cya Leta y’u Bwongereza cyatangaje ko iki gihugu giteganya kohereza mu Rwanda abanyamategeko bagifasha gutegura gahunda yo kuzana abimukira barebwa n’amasezerano yo muri Mata 2022 agiye kuvugururwa.
Mu kwezi gushize, urukiko rw’ikirenga rwa London rwatesheje agaciro gahunda yo kohereza abimukira i Kigali, rugaragaza ko hari impungenge yuko batazashobora kuba mu Rwanda, bagahitamo gusubira mu bihugu baturutsemo.
Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Rishi Sunak, yatangaje ko ibihugu byombi biteganya kuvugurura amasezerano, hagamijwe gukuraho impungenge zagaragajwe n’uru rukiko, ku buryo abimukira batatekereza kuva mu Rwanda.
Iki kinyamakuru cyatangaje ko Umunyamabanga w’u Bwongereza ushinzwe umutekano w’imbere, James Cleverly, muri iki cyumweru araza mu Rwanda kugira ngo ashyire umukono muri aya masezerano.
Kivuga ko kandi hashingiwe kuri aya masezerano avuguruye, guverinoma y’u Bwongereza izohereza abanyamategeko bazajya baha urwego rw’ubutabera rwo mu Rwanda ubujyanama ku buryo iki gihugu cyakubahiriza ibikubiyemo, hagamijwe kurinda abimukira.
Biteganyijwe kandi ko u Bwongereza buzaha u Rwanda amapawundi miliyoni 15 yiyongera ku yo busanzwe buruha, akazaba agenewe guhemba abakozi b’inyongera bo muri iyi gahunda.
Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko yubashye icyemezo cy’uru rukiko rwo mu Bwongereza ariko ko itemeranya n’ingingo ivuga ko igihugu kidatekaniye abimukira, ku buryo batekereza gusubira mu bihugu byabo.
Umuvugizi w’iyi guverinoma, Yolande Makolo, yatangaje ko bitumvikana kuba uru rukiko rwavuga ko u Rwanda rudatekaniye abimukira, kandi raporo zirimo iy’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi zemeza ko rwakira, rugatuza neza impunzi n’abimukira.
Ku ngingo y’aba banyamategeko b’u Bwongereza, ibinyamakuru nka Telegraph bivuga ko u Rwanda rutazemera ko batuma inzego z’ubutabera zarwo zitakaza ubwigenge mu buryo bwaba busa n’ubukoloni. Ibi ngo impande zombi ziri kumvikana ku buryo bunoze byakorwamo.
Tanga igitekerezo