Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwagize umwere umubyinnyi Ishimwe Thierry wamamaye nka Tity Brown wari umaze iyaka ibiri afunzwe.
Ni umwanzuro wafashwe kuri uyu wa 10 Ugushyingo 2023 mbere y’igihe kuko byari byateganyijwe ko usomwa saa saba. Utesha agaciro ikirego cy’Ubushinjacyaha bwashinjaga Ishimwe gusambanya umwana w’umukobwa.
Uru rukiko kandi rwategetse ko Ishimwe ahita afungurwa uyu mwanzuro ukimara gusomwa. Indishyi zari zarasabwe n’uruhande rwaregaga n’ururegwa na zo zateshejwe agaciro.
Uyu musore yatawe muri yombi tariki ya 10 Ugushyingo 2021, akekwaho gusambanya uyu mukobwa wavutse mu mwaka w’2004. Ubugenzacyaha bwasobanuraga ko icyaha cyaba cyarakozwe muri Kanama, ubwo uyu mukobwa yari afite imyaka 17 y’amavuko.
Byabaye ngombwa ko hiyambazwa ikigo cy’igihugu cy’ibimenyetso bya gihanga byifashishwa mu butabera, RFI, maze raporo yacyo ya tariki ya 19 Gicurasi 2023 igaragaza ko Ishimwe atari we wasambanyije uyu mukobwa.
Iki kimenyetso cyagombaga gushingirwaho cyane mu rubanza rwa Ishimwe, ndetse cyashoboraga gutuma agirwa umwere ariko ku munsi urubanza rwari gusomerwaho (tariki ya 22 Nzeri 2023), Ubushinjacyaha bwasabye ko rusubirishwamo kuko bwabonye ikindi kimenyetso cy’amashusho y’uwakekwaga ko ari uyu musore abyinana n’umukobwa yashinjwaga gusambanya.
Uru rubanza rwasubirishijwemo tariki ya 13 Ukwakira 2023, ni na rwo umwanzuro wo kugira umwere Ishimwe no gutesha agaciro ubusabe bw’indishyi ushingiyeho.
Tanga igitekerezo