Kumunsi nk’uyu w’itariki ya 25 Mata mu 1994, Leta y’abicanyi yari ikomeje umugambi wayo mubisha wo gutsemba Abatutsi. Iyi nyandiko iragaragaza hamwe mu hantu hiciwe Abatutsi tariki ya 25 Mata mu 1994.
1. Leta y’abicanyi yakomeje gushyigikirwa n’Abafaransa mu Kanama ka Loni gashinzwe Amahoro ku isi, burwanya ko ijambo “Jenoside” ryakoreshwa
Kuva tariki 7/4/1994 jenoside itangiye, abategetsi b’Ubufaransa bari bahangayikishijwe n’uko “FPR yatsinda intambara”. Ntibigeze bashaka kumva ko Abatutsi bicwaga na Leta yateguye kubarimbura, kandi amakuru yose bari bayafite. Niyo mpamvu, kugirango barwanye uwo bitaga “umwanzi” wabo FPR, Ubufaransa bwashyize ingufu mu kuburizamo icyemezo cyose cyafatwa n’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe amahoro ku isi ku bijyanye na Jenoside yakorerwaga Abatutsi.
Ibyo byagaragaye cyane tariki ya 21/4/1994 ubwo higwaga umwanzuro 921 warebaga ubwicanyi bwakorwaga mu Rwanda. Ambasaderi w’Ubufaransa mu Kanama k’Amahoro yakoze ibishoboka byose kugira ngo ubwo bwicanyi bwekwitwa Jenoside. Akanama gashinzwe amahoro ku isi kakurikiye inama kagiriwe na ambasaderi w’Ubufaransa, umwanzuro uza uvuga ibintu bidafshe ko ako kanama “kababajwe n’imvururu” hamwe “n’ubwicanyi budafite umumaro” byaberaga mu Rwanda. Ntihigeze hagaragazwa uwakoraga ubwo bwicanyi, cyangwa se ngo ubwicanyi bwakorwaga buhabwe inyito ikwiye ya jenoside kandi umuryango w’abibumbye wari ufite ibimenyetso byose byangombwa.
2. Abatutsi biciwe ahahoze ari ibiro bya Komini Mbazi, Huye
Jenoside muri Mbazi yatangiye abaturage bose bajya gukumira ibitero byaturukaga muri Komini Maraba. Mu ntangiriro abagabo bose bajyagayo ari Abahutu ari n’Abatutsi. Perefe NSABIMANA Sylvain na SIBOMANA Antoine wari Burugumesitiri wa Komini Mbazi bagiye aho Mbazi igabanira na Maraba babwira abaturage bari baje gukumira ibitero ngo nibave aho buri wese ajye kurindira umwanzi iwe kuko umwanzi ari umwe akaba Umututsi. Ubwo hari nka saa cyenda z’amanywa bigeze nijoro barara batera ingo z’Abatutsi barabamenesha. Bucyeye nibwo Burugumesitiri SIBOMANA Antoine yavuze ngo ujya gutwika imbagara arabanza akazegeranya, ni uko batangatanga Abatutsi barimo guhunga babegeranyiriza kuri stade yo mu Byiza. Arongera aravuga ngo iyo inzoka yizingiye ku gisabo urakimena, agamije gutera ubwoba Abahutu ngo batagirira impuhwe Abatutsi bakabahisha bakicanwa nabo.
Kuri 22/04/1994 haje Porokireri SEBUSHISHI ari kumwe na SIBOMANA Antoine (Burugumesitiri) na NSABIMANA Sylvan (Perefe) baje kujijisha impunzi z’Abatutsi bazihumuriza ngo bazabarindira umutekano kugira ngo badahunga.
Tariki 25/04/1994 mu rucyerera nibwo umusirikare wari ufite ipeti rya ajida witwaga GATWAZA n’abaturage b’amasegiteri yose ya Mbazi bagose stade ya Byiza batangira guteramo amagerenade n’amasasu, n’intwaro gakondo (impiri, imipanga, ibishyoshyo, amacumu) barica bigejeje mu ma saa yine amasasu n’amagerenade birashira. GATWAZA yabwiye interahamwe ngo zikomeze zigote kandi zice agiye kuzana andi masasu mu kigo cya gisirikare cya Ngoma. Aragenda agaruka saa munani ayazanye asanga bakicisha intwaro gakondo. Kuri stade ya Byiza haguye Abatutsi barenga ibihumbi 7,800.
3. Ubwicanyi bwakorewe Abatutsi I Save, Komini Shyanda, Butare
Mu yahoze ari komini Shyanda aho uyu Murenge uherere ubu, Jenoside yatangiye itinze guhera kuri 20/04/1994 nibwo Abatutsi bahungiye kuri Komini no kuri Paruwasi ya Save, batangira kwicwa kuva 21/04/1994-25/04/1994. Hiciwe n’abaturutse i Ndora na Muganza, Nyaruguru, Ruhashya.
Abatutsi n’abahutu bari barashyingiranywe ndetse no kuba muri Komini Shyanda hari higanje Ishyaka rya PSD (Abakombozi) byatumaga Abatutsi bumva ko Abahutu baho batazabica kuko PSD na MRND (Interahamwe) batumvikanaga, Ibi byatumye abayobozi bakuru muri icyo gihe bafata ingamba z’uburyo busa nkaho bwihariye mu gukora Jenoside muri aka gace, icyo babanje gukora nkahandi hose ni ubukangurambaga kuko ubwo Sindikubwabo yazaga I Butare gukangurira Abahutu kwica, yaje I Shyanda naho akomeza ubwo bukangurambaga, na nyuma Paulina Nyiramasuhuko nawe yaraje mu kubakangurira gutangira ubwicanyi kuko Abanyeshyanda bari barabanje kutitabira kwica kuko bavugaga ko bashakanye n’abatutsi. Icyo gihe Paulina Nyiramasahuko yaraje arababwira ati mwice abatutsi, abahutukazi tuzabashakira abandi bagabo.
Interahamwe zagiye mu rugo rwa muramukazi wa Paulina Nyiramasuhuko witwa Leocadia, mushiki wa Ntahobari umugabo wa Nyiramasuhuko wari warashatse umugabo w’umututsi witwa Saveri, bafata umukobwa wabo w’imfura witwa Epiphania wari urangije amashuri wari usigaye ukora muri kaminuza bamuroha mu cyuzi cya Disha na musaza we umukurikira. Uwo musore babanje kumukorera ibyamfura mbi, baraje bamuvana mu cyuzi amazemo iminsi 2 basanga atarapfa.
Kubera kutizera ko Abahutu bi Shyanda n’abayobozi ba Komini bazashyira neza mu bikorwa umugambi wo gutsemba Abatutsi, interahamwe zabanje zishyiraho abayobozi bihariye bari baziho ubugome bwinshi muri buri segiteri bashinzwe kuyobora ubwicanyi no gukomeza gukangurira Abahutu kwica Abatutsi,no kugenzura Umuhutu wigize ntibindeba kugirango nawe abe yabibazwa.
Abari ku isonga mu bwicanyi: Shyirambere Theophile yari Burugumesitiri wa Komini Shyanda, Ngiruwonsanga Xavier yari konseye wa Segiteri Gatoki, Hategekimana Jean, Nyabyenda, Rukundo Deo, Nkezabera, Nzabandora Pierre yari konseye, Ngirabanyiginya Antoine yari konseye, Gatera yari veterineri, Habyarimana Claude yari umunyeshuri, n’abandi.
Hari uwitwa Batisita bahimbaga “type” yari “inspecteur” w’amashuri muri Komini yari ashinzwe ubwicanyi mu gice cya Save yose. I Gisanze hari Uwitwa Nzabankebuka wari warabaye burugumesitiri, naho Zivu yari ishinzwe uwari “assistant” Burugumesitiri.
Interahamwe zahawe itegeko ryo gukusanyiriza Abatutsi bose kuri Komini Shyanda guhera taliki 20. Kubashyira hamwe bwari uburyo bwo kumenya ko bose bahari, ababura bakabashaka.
Taliki ya 25 nibwo abo bantu bari barakusanyirijwe kuri komine bamanuwe mu Rwasave mu byiciro 2 kuko bajyanaga icyiciro cya 1 bakabica bakabamara bakagaruka gufata ikindi cyiciro ibi babikoraga bagirango hatagira usigara. Abo mu gace ka Karama na Save bo bajyanywe mu cyuzi cya Disha.
Ahiciwe Abatutsi benshi: Kuri komini Shyanda no kuri Paruwasi Gatorika ya Save.
Ahari za bariyeri: Mu Gatoki yari iyobowe na Ngayisenga Francois, Ku muhanda munini ku Cyapa yari iyobowe na konseye Ngiruwonsanga Xavier, Mu masangano ya Komini yari iyobowe na Nzabirinda Hyacenthe, I Musekera yari iyobwe na Matabaro Edouard.
4. Abatutsi biciwe muri Komini Muyira, Nyanza
Abatutsi bo mu cyahoze ari Komini Muyira batangiye guhunga ku itariki ya 20/4/1994 baturuka ku dusozi dutandukanye twa Mututu, Mulinja, Busoro, Munyinya, Mukoma, Matara, Nyakibungo n’ahandi. Bamwe bashoboye guhungira i Burundi kubera ko bari batuye hafi y’Akanyaru bakambuka bajya i Burundi. Abatari begereye i Burundi batewe n’abicanyi ku dusozi twabo babanza kwirwanaho. Muri Komini Muyira ntabwo abahutu baho bahise bitabira ubwicanyi kuko mu minsi ya mbere babanje no gufasha Abatutsi kwirwanaho kubera ko baterwaga n’abaturutse i Bugesera ariko hakaba n’abahutu baho bari baratojwe n’uwitwa Bandora wari umucuruzi ukomeye ku Ruhuha muri Bugesera.
Kuri iyi tariki ya 20/4/1994 n’ubwo Abatutsi birwanyeho abasirikare hari abo bashoboraga kurasa bakabica ndetse n’ab’intege nke bakicwa n’interahamwe kubera ko batashoboraga kuzicika.
Ku itariki ya 21/4/1994 haje ikindi gitero cy’abaturage baturutse i Bugesera na Busoro ariko Abatutsi birwanaho nacyo bagisubiza inyuma n’ubwo kitabuze abo kica. Kuri iyo tariki bahise batangira guhungira kuri Komini ya Muyira, abandi bajya kuri Centrale Gaturika ya Mulinja abandi ku musozi wa Nyamure ndetse bamwe bagera no kuri ISAR.
Ku itariki ya 22/4/1994 haje ikindi gitero kirimo abasirikare, abicanyi bavuye i Bugesera n’abo muri Komini Muyira, Abatutsi barwanye nabo umunsi urira nabwo bashobora gusubiza igitero inyuma ariko kishe abantu batari bake. Uwo munsi nibwo umukonseye utari ushyigikiye ubwicanyi witwaga Mutabaruka Tharcisse wayoboraga Segiteri ya Kayanza yabwiye Abatutsi ngo abafite amasura agaragaza ubututsi cyane bajye inyuma kuko kuri iyo tariki hari abahutu bake bari bakibafasha kurwana. Uwo munsi hari umusirikare wumvishije abahutu ko batagomba gufasha abatutsi ahubwo bagomba kubica ibyo Abatutsi batunze bikaba ibyabo. Uwo munsi abahutu bose bahise bahinduka ndetse bamwe bitabiriye ubwicanyi mu buryo bukomeye nka Twagirimana Jean. Uko abantu batatanaga muri ibyo bitero niko bahungiraga ahantu hatandukanye cyane cyane kuri Komini ya Muyira no ku musozi wa Nyamure.
Ku itariki ya 25/4/1994 igitero kishe Abatutsi bari mu nzu ya Foyer bagera kuri 50 barimo abafashaga cyane mu kwirwanaho mu birero byabanje. Mu babishe harimo na ba bahutu babanje gufasha Abatutsi kurwanya nka Daniel wari waravuye mu gisirikare na Twagirimana Jean. Kuri iyi tariki kandi hishwe Abatutsi bagera kuri 500 bari bahungiye kuri Centrale gaturika ya Mulinja. Babakuye kuri centrale bababeshye ko bagiye kuri Komini Muyira kugira ngo bahabarindire ariko abicanyi babategera ahitwa mu Ruhubika barahabicira.
Ku itariki 26/4/1994 nibwo hishwe Abatutsi bagera ku 25.000 bari bahungiye kuri Komini ya Muyira. Haje igitero kinini cyane cy’interahamwe nibo bishe abo batutsi bose, bari benshi bikabije ku buryo batakeneye gufashwa n’abasirikare benshi kugira ngo barimbure iyo mbaga y’Abatutsi.
I Muyira ubu hari urwibutso rushyinguyemo Abatutsi baguye mu gace k’Amayaga barenga 150.000.
Abagize uruhare mu bwicanyi:
Berinkindi Claver wari umucuruzi, yahawe igihano cy’igifungo cya Burundu n’urukiko rwo muri Norvege, Muhutu Adalbert wari depite wa MRND ariko akaba yarabanje kuyobora Komini Muyira, Rusatsi Hezekiya wari Konseye ariko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi akaba ari we wari warasimbuye burugumesitiri, Ntawuyangira Augustin wari umwarimu ubu afungiye muri gereza ya Mpanga, Rulinda Edouard wari umwarimu ubu aba muri Malawi, Rukemampunzi Jean wari umucuruzi, Ruzindana Silas wari umucuruzi ubu aba muri Congo Brazzaville, Celestin wari umusirikare, Bugirimfura wari burigadiye wa Komini Muyira n’abandi.
5. Abatutsi biciwe mu Nkomane, Ntyazo mu Karere ka Nyanza
Mu ijoro ryo ku italiki ya 25 rishyira 26 Mata 1994, Abatutsi barenga 100 biciwe kuri Nkomane ahahoze ikiraro cy’umugezi wa Nkomane. Icyo kiraro cyahuzagaga komine ya Ntyazo na Komine Muyaga. Uyu munsi ni mu Karere ka Nyanza, Umurenge wa Ntyazo, Akagali ka Katarara mu Mudugudu wa Gasharu. Abenshi bari baturutse muri Komine Ntyazo muri segiteri za Karama, Ntyazo, Cyimvuzo, mu makomine ya Rusatira, Ruhashya, Mugusa n’ahandi. Bamwe muribo babanje guhungira ku musozi wa Karama naho hiciwe Abatutsi benshi cyane. Kubera guhunga ibitero by’abicanyi, bagiye muri ISAR Songa aho bagiye bahurira n’abandi batutsi. Nyuma yaho bongeye guhunga ibitero bashaka kujya i Burundi banyuze i Muhero ku mugezi w’Akanyaru. Bageze kuri Nkomane habura nk’isaha imwe n’igice ngo begere ku mugezi w’Akanyaru bahasanze bariyeri akaba ari naho biciwe.
Bamwe mu bicanyi bakomeye bari kuri bariyeri harimo responsable wa selire ya Gasharu witwaga Ntamahungiro Paul. Hari kandi abaturage b’abicanyi nka Muhanarite Augustin na Ngirabatinya. Nyuma yaho baje gusaba ubufasha abari bafite imbunda barimo uwahoze ari IPJ wa Komini Ntyazo witwaga MUGANZA Joseph n’interahamwe zatojwe zigahabwa n’imbunda bitwaga RUSHAGAZA Epaphrodite na NKOMATI. Bishishijwe imbunda, imihoro, amahiri n’ibindi. Nyuma yaho imirambo yabo yajugunywe mu mateme n’imiringoti. Byari bigoye cyane kurokoka kubera ko hari mu kabande ndetse n’inyuma yabo haturutse ibindi bitero.
6. Abatutsi biciwe mu Butansinda, Nyanza
Aho mu Butansinda hahurijwe Abatutsi benshi bari bavuye muri Komini Kigoma no mu nkengero, aba ai naho bicirwa. Hari bariyeri ikomeye cyane n’ibyobo byacukuwe byo kujugunyamo imirambo. Bamwe mu bayoboye ubwicanyi harimo NZARAMBA Isaac wari umuyobozi w`interahamwe akaba yari n’umucuruzi hamwe na KALISA Aloys wari inspecteur w’amashuri.
7. Abatutsi biciwe mu Gihisi ku Kibuga cy’umupira w’amaguru, Nyanza
Mu Gihisi ku Kibuga cy’umupira w’amaguru mu cyahoze ari Komini Kigoma, hari bariyeri ikomeye. Hahurijwe Abatutsi benshi cyane bari bavuye ahanini muri Komini za Nyabisindu by’umwihariko abari batuye mu Gihisi muri Komini ya Kigoma. Nyuma yo kubegeranya ari benshi bajyaga kubicira mu ishyamba bise i Kinihira kubera ko ngo ariho Ingabo za FPR Inkotanyi zahuriraga n’intumwa z’Urwanda mu biganiro. Ryari ishyamba rya Murwanashyaka akaba nawe yari interahamwe ruharwa yagize uruhare rukomeye mu kubica.
Abandi biciwe mu ishyamba bitaga ARUSHA ry’uwitwa MIVUMBI nawe wari interahamwe ikomeye akaba yarishe mu Gihisi. By’umwihariko abagore n’abana bahurijwe mu nzu yo kwa MUHIMPUNDU hafi ya bariyeri n’ikibuga ndetse bashyirizeho interahamwe zibabuza gusohoka. Bwari uburyo bwo kubegeranya kugira ngo babicire hamwe, yuma yo kubafata ku ngufu. Nyuma yaho nabo baciwe mu ishyamba ryiswe Kinihira.
Muri rusange bicishijwe intwaro gakondo. Abandi babigizemo uruhare rwihariye barimo Nzigiyimfura Vincent wari umucuruzi ukomeye i Nyanza ndetse imodoka ye yatwaraga interahamwe zajyaga kwica mu bice bitandukanye harimo no mu Gihisi. Imodoka ye niyo yatwaye ibikoresho byo kwica birimo imihoro, imipanga n’ibindi. Undi wabigizemo uruhare n’umujandarumwe witwaga BARAHIRA.
Murwanashyaka nyir’ishyamba ryiciwemo Abatutsi mu Gihisi yakatiwe igifungo cya burundu ariko yakatiwe adahari kugeza ubu ntarakora igihano yahawe.
8. Abatutsi biciwe i Ruhashya, Huye
Mu minsi ya mbere ya Jenoside, muri Ruhashya abaturage bose hamwe , Abatutsi nn’Abahutu bajyaga gukumira abicanyi baturukaga muri komini Kinyamakara yo muri Gikongoro. Burugumesitiri Rudakubana Martin nawe yabanje gufatanya n’abaturage bakumira ibitero, ariko nyuma y’inama yagiyemo ku wa 19/04/1994, yagarutse yahindutse ndetse yambaye imyenda ya gisirikare. Ku iteme rya Mwogo Abatutsi birwanagaho baje kuneshwa ubwo Burugumesitiri Munyaneza Charles wa Komini Kinyamakara azanye imbunda akabarasaho baratatana batangira guhunga.
Ubwo abicanyi ba Kinyamakara bafatanyije n’abo muri Ruhashya bamaze kumva ko uhigwa ari Umututsi, bahita batangira kwica, gusahura no gusenya bahereye muri Segiteri Rwaniro bakomeza kugera kuri Komini Ruhashya. Ibitero byari biyobowe na Col Simba Aloys, Munyaneza Charles wari Burugumensiti wa Kinyamakara, Masabo Nyangezi Juvenal w’umuririmbyi Mucumankiko Silas n’izindi Nterahamwe. Bafatanyije n’abari ku isonga mu bwicanyi muri Komini Ruhashya barimo Burugumesitiri Rudakubana Martin, Batsinda Patrick, Umujamujandarume witwa Ntibagororwa, Kibega n’abandi. Bishe Abatutsi bari bakusanyirijwe kuri komini Ruhashya baturutse ku Gikongoro, Maraba, Ruhashya Rusatira na Mbazi.
9. Abatutsi biciwe kuri EPR Gituntu, Karongi
Abatutsi barenga 171 bahungiye kuri EPR Gituntu kubera ko bari bahizeye amahoro no kurokoka kubera ko bamwe bari basanzwe bahasengera kandi bumvaga ntacyo bazaba mu nzu y’Imana nk’uko idini ryabyigishaga. Abatutsi bari baturutse mu bice bitandukanye birimo icyahoze ari segiteri Mutuntu, Mugano n’ahandi. Hishwe bwa mbere uwari umuyobozi w’Itorero witwaga RWAMUHIZI Alphonse nyuma yaho hishwe n’abandi ari nabwo bamwe bagerageje kwihisha ariko baza kwicirwa ahandi. Bicishijwe imihoro, amahiri n’imipanga.
Uwatanze itegeko ryo kubica ni MURAGIZI Gabriel wari Bourgmestre wa Komini Mwendo ndetse mu bari bayoboye ibitero harimo n’umuvugabutumwa witwaga BIKORIMANA wari kumwe n’abandi bicanyi batandukanye.
Ubwicanyi bwibasiye Abatutsi bwarakomeje hirya no hino mu gihugu, bukorwa kimwe, ni ukuvuga ko uwitwa Umututsi wese yishwe, abenshi bishwe bahunga. Kuri iyi tariki abenshi biciwe mu nyubako z’ubuyobozi, Komini, no mu nsengero kuko abantu bibeshyaga ko bashobora kuharokokera.
Tanga igitekerezo