Umuhanzikazi Tanasha Donna yamaze gutangaza ko agiye guhunga n’umuryango we akerekeza mu gihugu atatangaje.
Tanasha yandinditse ku mbuga ze nkoranyambaga avuga ko atakomeza kwihanganira ibikomeje kubera muri Kenya.
Uyu muhanzikazi akaba na rwiyemezamirimo yikije kubyo Kenya ngo irimo kunyuramo bitandukanye bitandukanye n’ibyo yari ayiziho byayiranze mu myaka yo hambere.
Aha yavuze ko kuva umwaka wa 2023 watangira Kenya itigeze igira amahwemo ahubwo ngo yugarijwe n’ibibazo birimo imyigaragambyo, akavuyo n’umutekano mucye.
Ibi rero ngo byatumye afata umwanzuro wo guhungisha umuryango we bakajya mu kindi gihugu, gusa ntiyigeze akivuga.
Tanasha usibye kuba umunyamideli n’umuririmbyi ndetse akaba na rwiyemezamirimo,yakanyujijeho n’umuhanzi Diamond mu rukundo ariko nyuma baza gutandukana.
Nyuma yo gutandukana, uyu mugore yahise anasiba amafoto yose yagaragaraga kumbuga nkoramba ze arikumwe na Diamond ndetse n’amafoto yose ya Diamond arikumwe n’ umwana babyaranye.
Tanga igitekerezo