Intambara ibera muri Sudan ikomeje gutuma ubuzima buhagarara , aho kugeza ubu serivisi z’Ubuzima zimaze gucyendera zikaba zigeze kukigero cya 80%.
Ibigo by’ubuvuzi byo mu gihugu byahagaritse serivisi, aho bifite ikibazo cy’ububiko bw’imiti ndetse n’ubushobozi bw’ingufu (Amazi n’amashanyarazi), byabaye iyanga.
Minisitiri w’Ubuzima muri Sudan, Ahlam Abdel Rasoul avuga ko ibitaro hafi ya byose byasenyutse , amavuriro yakiraga inkomere nayo amenshi yarangiritse, imiti yo kubavura irabura. Yagize ati" antibiyotike(Antibiotics), imiti igabanya ububabare, oxygene n’amaraso aterwa abarwayi byarabuze."
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, rivuga ko Abanyasudani bagera kuri miliyoni 15 basigaye bakeneye ubufasha bwihutirwa, kuburyo bamwe bagenda babura ubuzima kandi bwakabaye buramirwa.
Raporo iheruka gukorwa n’ibiro by’Umuryango w’Abibumbye bishinzwe guhuza ibikorwa by’ubutabazi, ivuga ko kugeza ubu muri Sudani hamaze gupfa abantu 14.790 kuva intambara itangiye mu 2023 , naho abagera hafi kuri miliyoni 9 barahunze.
Umutwe w’abasirikare biyise Rapid Support Forces bayobowe na Gen Mohamed Hamdan “Hemedti” Dagalo, uhanganye bikomeye n’abasirikare ba Leta ya Sudan bakiyobotse Gen Abdel Fattah al-Burhan wahiritse ubutegetsi.
Tanga igitekerezo