Shikama Jean de Dieu wagereranyije amagambo Umuvugizi wa guverinoma wungirije, Alain Mukuralinda, yavuze kuri Bannyahe n’ayo Leon Mugesera yigeze kuvuga, yakatiwe igifungo cy’imyaka 10, acibwa n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda miliyoni imwe.
Ni icyemezo cyafashwe n’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge kuri uyu wa 2 Ugushyingo 2023 nyuma yo guhamya Shikama icyaha cyo gupfobya jenoside yakorewe Abatutsi no gukurura amacakubiri.
Ibi byaha Shikama yahamijwe bikomoka ku majwi yifashe muri Nzeri 2022, aho yumvikanyemo asanisha amagambo ya Mukuralinda yavuze ko izina rya “Bannyahe” n’ayo Leon Mugesera yavugiye ku Kabaya muri Ngororero mu mwaka w’1992.
Shikama yagize ati: “Nsanga icyo Mukuralinda yakoze kingana n’amagambo uwitwa Leon Mugesera yavugiye ku Kabaya, ubwo yavugaga ngo ‘Abatutsi bakomoka muri Ethiopia’, ngo basubizweyo.”
Amagambo Mukuralinda yari aherutse kuvuga ni ashishikariza abari batuye Bannyahe kwimuka. Yagize ati: “Rimwe na rimwe abantu batinya kuvuga ibintu cyangwa bakabica ku ruhande. Niba abantu batuye ahantu, n’abaturage baho bahatuye, n’abandi ku ruhande bahatuye, bakahita Bannyahe, ni uko ari heza se?”
Nyuma y’aho Shikama avuze aya magambo kuri Mukuralinda, Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko rwamutaye muri yombi tariki ya 10 Nzeri 2022 rumukurikiranyeho gupfobya jenoside no gukurura amacakubiri.
Tariki ya 13 Nzeri 2022, Mukuralinda yatangaje ko amagambo ya Shikama atigeze amuhungabanya kubera ko ari umunyamategeko, asobanura ko kandi ari amatakirangoyi. Ati: "Nabifashe njyewe nk’ibisanzwe. Ahubwo naratangaye numvise nimugoroba ngo bamufashe. Njye numvise ko asanzwe avuga, ndavuga nti ’Ibi ngibi’. Usesenguye vraiement, nabyita nko gusaza imigeri cyangwa amatakirangoyi."
Mu rubanza rwe rwabaye tariki ya 4 Ukwakira 2023, Ubushinjacyaha bwari bwamusabiye guhamywa ibi byaha bibiri, hanyuma agakatirwa igifungo cy’imyaka 14, agacibwa n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda miliyoni ebyiri.
Shikama yari yaremeye ibyaha, ariko asobanura ko yabitewe n’ibihungabana rituruka kuri gahunda yo kumwimura hamwe na bagenzi be muri Bannyahe. Yanasobanuriye urukiko rwisumbuye ko yaje kwandikira Mukuralinda, amusaba imbabazi kandi ko yazimuhaye. Yaboneyeho gusaba koroherezwa igihano kugira ngo azabone uko ajya kwita ku muryango we.
Tanga igitekerezo