Mu gihugu cya Senegal, Inteko ishinga amategeko yatoye kuri uyu wa 05 Gashyantare 2024 mu buryo urebye bwa rusange umushinga w’itegeko usubika amatora ya perezida yari ateganijwe muri uyu mwaka mu kwezi kwa Gashyantare akazaba ku wa 15 Ukuboza 2024. Aya matora yabayeho habayeho gusohora ku ngufu abadepite batavuga rumwe n’ubutegetsi. Ibi byakozwe na jandarumori y’iki gihugu. Ukurikije itegeko ryatowe, Macky Sall usanzwe ayobora Senegali azaba perezida kugeza igihe hazatorwa undi muperezida.
Iri tegeko ryatowe n’abadepite 105. Umwe ni we utaritoye. Gusa ubwo ayo matora yabaga na nyuma yaho, umwuka mubi hanze mu guhugu niko wagendaga uzamuka ku buryo bamwe bakomeje gutinya ibishobora gukurikira. Iri tegeko rigiye kongerera Perezida Macky Sall andi mezi icumi ayobora ubutegetsi mu gihe andi matora yari kuba mu mpera z’iyi Gashyantare 2024. Ibi nibyo abadepite batavuga rumwe n’ubutegetsi bazize igihe basohorwaga bavuga ko bidakwiye.
Iri tegeko riravuguruza ingingo ya 27 n’iya 103 z’itegeko nshinga, bibuza guhindura umubare wa manda za perezida, nk’uko abatavuga rumwe n’ubutegetsi bakomeje kubitangaza. Uwitwa Ayiba Daffe, ati " ibi ni amahano. Kongeza perezida igihe cyo kuyobora biravuguruza itegeko nshinga. Ntituzabyemera."
Guhera taliki ya 05 Gashyantare 2024, interineti yakuweho mu gihugu. Ku bwa Minisitiri w’itangazamakuru, iki cyemezo cyafashwe kugira ngo hirindwe gukomeza gusakaza urwango rucishwa ku mbuga nkoranyambaga rukaba rwateza imidugararo mu gihugu.
Bwiza.com
Tanga igitekerezo