Umufana w’imena wa Rayon Sports, Rwarutabura wababajwe n’ukuntu ikipe ye yanyagiwe na Etincelles, yemeza ko yazize gutega ku mukino ibizwi nka ’Betting’ mu ndimi z’amahanga.
Ku munsi w’ejo hashize nibwo muri shampiyona y’ikiciro cya Mbere mu Rwanda hari hakomeje imikino y’umunsi wa 26, aho Rayon Sports yakiriye Etincelles yari inyotewe intsinzi kuko iri ahabi.
Uyu mukino waje kurangira uko abantu batari bawiteze ndetse binarakaza abafana kuko Etincelles yaje kunyagira Rayon Sports ibitego 3-1. Igitangaje ni uko ibitego bya Etincelles byinjiye mu minota itarenze 7, kuko ku munota wa 52’ n’uwa 54’ Gedeon Bendeka wa Etincelles yari amaze guterekamo ibitego bibiri, nyuma y’iminota 4 gusa Jordan Nzau yateretsemo icya Gatatu mu gihe Umugande Charles Baale yatsindiye Rayon Sports impozamarira ku munota wa 85.
Nyuma y’umukino, amagambo n’agahinda ku bafana byabateye kugira icyo bavuga bitewe n’uko babonye umukino.
Mu kiganiro umufana wa Rayon Sports, Rwarutabura yagiranye na Reagan na Lorenzo ba RBA, yavuze ko bagize agahinda gakomeye cyane kubera uburyo ikipe yabo yatsinzwemo, asobanura ko ari ibitego byatanzwe bityo ko Rayon Sports FC yazize Betting.
Yagize ati: "Rayon Sports izize ka gapingane, izira na Betting. Urabona umuzamu ari mu izamu, batera igitego akiruka. Iyi kipe rero iri mu marembera n’ubwo nanjye nyikunda, ni iyacu, nawe uri umusesenguzi, reba na Kapiteni ari ahangaha. Njyewe ikintu kimbabaje Rwarutabura, nk’abagore bacu baba bagiye guhinga tukaza twirukanka tutabaha n’iposho nibyo bitubabaje."
Rwarutabura akomeza avuga ko umupira wo mu Rwanda uzagorana mu iterambere ryawo kubera amanyanga akiwurimo, aho yashimangiye agahinda ke n’uburyo batsinzwe agaruka ku ijambo rya H.E Paul Kagame wavuze ko azagaruka mu kibuga amanyanga yashize muri ruhago.
Gutsinda kwa Etincelles FC byatumye ihita ijya ku mwanya wa 12 ivuye ku wa 14, n’amanota 29 inganya na Gasogi na Gorilla FC ikurikiye. Inyuma yazo hariyo Marines FC ifite 28, Sunrise FC na 26, Bugesera FC na 24, Etoile del’Est na 22 ku mwanya wa nyuma.
Tanga igitekerezo