Bamwe mu bashoramari bakora ishoramari mu kubaka amasitasiyo y’ubucuruzi bw’ibikomoka kuri peteroli bo mu Rwanda babwiye Bwiza.com ko bakeka ko baba bagiye gukorerwa igisa n’akarengane n’ikigo ngenzura mikorere n’imirimo ifitiye igihugu akamaro (RURA.
Umwe muri aba bashoramari , utashatse ko amazina ye atangazwa yabwiye iki gitangamakuru ko bamenye ko RURA iri mu mugambi wo gutesha agaciro ibyangombwa byabo bahawe n’ibigo nka: Umujyi wa Kigali, uturere dufatanyije na Rwanda Housing, RTDA, RDB ndetse na RURA haganasenywa sitasiyo zari zubatse, ibintu bishobora kubahombya no kuba babirenganiramo mu buryo bunyuranyije n’amategeko .
Uyu akomeza avuga batazi impamvu yibi byose birimo kuba kuko kubaka sitasiyo ni umushinga witonderwa cyane. Ko ubundi mbere yo kubaka hakurikijwe uko itegeko ribiteganya babanza kugana RURA ikabasuzumira umushinga yabona ahantu ushaka kubaka sitasiyo hujuje ibisabwa ikaguha icyangombwa cyemera imbanziriza mushinga wawe ukaba wemerewe kuba wahagura, ikakohereza muri RDB , akarere, Rwanda Housing Autority na RTDA, bamara gusuzuma no kuguha ibyangombwa ukagaruka muri RURA.
“Tumaze igihe kinini twaratangiye imishinga yo kubaka station itandukanye, kandi nyuma yuko baduhaye uburenganzira mu gukora (regulation) nshya twahombye byinshi , twari twaraguze ibibanza, turongera tugura ibindi kugirango tubashe kuzigenderaho.
Igitangaje nuko nyuma yuko dukomeje imishinga nkuko baduhaye ibyangombwa mbanziriza mushinga (Pre consultation) itangwa na RURA, usangamo amabwiriza y’uko iyo bamaze kukwemerera ugura ikibaza, ukagana na zimwe mu nzego zibishinjwe zikaguha ibyangombwa zitanga.”
Uyu mugabo avuga ko RURA ikohereza mu nzego twavuze haruguru kandi hose zisuzuma ko ibyo usabwa ubyujuje ndetse ni nako ushora imari, utakaza igihe n’amafaranga uba waratse muri banki. Nyuma yo kugana izi nzego nibwo uba ubonye uburenganzira bwo gusubira muri RURA.
Undi mushoramari waganiriye na Bwiza.com, yavuze ko kuba bagira impungenge zuko bagiye gushyirwa mu gihombo hadakurikijwe amategeko , bifuza ko byasuzumwa mbere! Hatabayeho kuzisanga mu nkiko baburana na Leta ku mpamvu zitari ngombwa.
Yagize ati “ izi mpungenge dufite zizatuma tujya mu manza, nukugirango two kuzirirwa dutanga amafaranga mu manza no gushwana na Leta , kuko ikindi kintu bakongereshaho kandi bara kiguhaye , ni uguhita ujya mu nkiko.”
Aba bashoramali bakomeje kugaragaza impungenge ko ibiri gukorwa bitari mu itegeko bishobora gutuma imishinga yabo ihomba , bikaba ngombwa ko bajya kuburana na Leta nyamara , mu byasuzumwe mbere byose byaragaragaje ko bujuje ibisabwa ndetse byatumye batangira gushora amafaranga menshi.
Bakomeza bibaza nimba ibi bigiye gukorwa umukuru w’igihugu nk’umuyobozi uhora abakangurira gushora imari abizi, agasaba ko ariwe wo kubarenganura no guha umurongo iki kibazo kigiye gutezwa na RURA nkuko babivuga, bikaba byashakirwa igisubizobitarabyara imanza.
Amakuru bwiza yamenye nuko ibyo abatekinisiye bavuye mu bigo byavuzwe haruguru bamaze gukora raporo igezwa ku bayobozi bakuru b’ibigo byavuzwe haruguru, ndetse muri yo hakaba hashobora kuzasanga hari amasitasiyo amwe asenywe, ndetse n’imishinga yari yatangiye ikaba yazakwakwa ibyangombwa yahawe.
Umunyamakuru yabashije kubona kopi y’ibyangombwa byahawe aba bashoramari nka: Mbanziriza mushinga (Pre consultation) bitangwa na RURA, ibyatanzwe na RDB, RDA, Akarere na Rwanda Housing Autority .
Umunyamakuru kandi yagerageje kuvugana n’umuyobozi wa RURA ngo agire ibyo asubiza ku bivugwa naba bashoramali ntibyakunda. Inshuro zose twamuhamagaye , ubutmwe bwamwohererejwe (Messages-Watsapp) ntiyigeze asubiza. Tukaba tubijeje ko igihe tuzabona igisubizo kivuye mu buyobozi bwa RURA ndetse n’amakuru asumbyeho nayo tuzayabatangariza.
2 Ibitekerezo
Yvan Kuwa 22/02/24
Iyi nkubiri yo gusenya mumugi wa Kigali twegereje amatora hashobora kuba harimo abanzi b’igihugu bashaka gutobera umusaza kugirango bamwangishe rubanda, kuko niyo haba harabayeho amakosa ntiyakosozwa ayandi, murakoze
Subiza ⇾ka Kuwa 23/02/24
wasoma itegeko rya 2014 rigenga imihanda n’uburyo bwo kuyigendamo riteganya ko stations zubatse hafi y’inzu zo guturamo, zo gukoreramo zimuka, ubwo nizubakwa zikubahiriza kutegera ahatuwe cg hakorerwa. ubwo niba itegeko ritarubahirijwe ubu nta rirarenga. murakoze.
Subiza ⇾Tanga igitekerezo