Ikipe y’abagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda ku wa Gatanu yaguye miswi 0-0 n’iy’abagize iy’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EALA), mu mikino ya EALA iri kubera i Kigali.
Ni imikino yatangiye ku wa Gatanu tariki ya 8 Ukuboza, ikaba iri kubera kuri Kigali Pele Stadium i Nyamirambo.
Yatangijwe ku mugaragaro na Perezidante w’inteko ishinga amategeko y’u Rwanda, Mukabalisa Donatille na Perezida wa EALA, Nkakirutimana Joseph.
Umukino wa mbere wahuje ikipe y’abashingamategeko b’u Rwanda n’iy’aba EALA, urangira nta kipe irebye mu izamu ry’iyindi.
Muri uyu mukino, abakinnyi nka Muhakwa Valens uyobora komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’umutungo n’imari by’igihugu bafashije u Rwanda gusatira cyane, n’ubwo kwinjiza igitego mu izamu byananiranye.
Iyi mikino izarangira tariki ya 18 Ukuboza 2023.
Yitabiriwe n’abahagarariye u Rwanda, u Burundi, Uganda, Kenya, Tanzania na Sudani y’Epfo.
Amafoto: @Justin Biregeya
Tanga igitekerezo