Umukinnyi ukina asatira w’Umunyarwanda wahoze muri Arsenal yo mu Bwongereza, George Lewis Igaba yatangiye neza mu kipe ye nshya yo mu kiciro cya Gatatu muri Ukraine.
Ejo hashize George Lewis Igaba yakinnye umukino we wa mbere muri PFK ZVYAGEL yo mu kiciro cya Gatatu muri Ukraine ubwo batsindaga Kremin.
Uyu musore w’imyaka 23, yafashije ikipe ya PFK ZVYAGEL kwikura imbere ya Kremin mu mukino wa shampiyona wabaye mu mpera z’icyumweru.
Mu bitego bibiri iyi kipe yatsinze, byose byagizwemo uruhare na Igaba aho yatanze umupira uvamo igitego ndetse akanatsinda igitego cye cya mbere muri iyi shampiyona.
George Lewis Igaba wavuye muri Arsenal, yahawe kuzajya yambara nimero 44 mu mugongo.
Lewis yasinye muri PFK ZVYAGEL yo mu kiciro cya Gatatu muri Ukraine avuye muri Arsenal yo mu Bwongereza.
George Lewis Igaba yavukiye i Kigali, mu Rwanda, agize umwaka umwe baje kwimukira muri Tanzaniya nyuma baza kwerekeza muri Noruveje ubwo yari agize imyaka ine.
Tanga igitekerezo