Uwera Jean-Pierre utuye mu Murenge wa Nyamirambo, Akagari ka Rugarama, Umudugudu wa Tetero aravuga ko akomeje gusiragira asiragizwa n’abantu, barimo abakomeye baburana umutungo mu kibazo cyatangiye mbere ya 2010.
Muri za 2009 nibwo madamu we, Uwimana Grace wacururizaga imbaho mu Gakiriro ka Gisozi, yishyize hamwe mu kimina n’umupolisi witwa Kimenyi Innocent, icyo gihe wari umupolisi muto ariko ubu akaba yarazamutse mu ntera, na Munyesine Jean-Bosco, Mukagakire Therese na Mukabucyana bose bacuruzaga imbaho, ariko Kimenyi ni umugore we yari yarashyize mu Gakiriro n’ubu ukihacururiza.
Mu kiganiro na Bwiza Tv, Uwera Jean-Pierre yagize ati « Mu by’ukuri bishyize hamwe bagura ubutaka muri kariya gakiriro butandukanye, nk’uko mubibona muri 2010 mu kwezi kwa cyenda nibwo Leta y’u Rwanda yari yashyizeho gahunda yo gutangira kubarura ubutaka igamije ko abantu bwabagirira umumaro, bukabateza imbere, bakaba banegera n’amabanki, ariko iyo mitungo igaragaraleta yari yashyizeho gahunda yo kugirango umutungo w’ubutaka ubashe kugira akamaro no kuwuhesha agaciro ku bawufite, »
« Biragaragara rero nk’uko mubibona hano ku itariki ya 17/9 ibyo bibanza byabaruwe ku mazina ya Association Mont Carmel binagaragara ko ababaruraga basanze bitwa ikimina Mont Carmel bababwira ko ikimina kitemerwa n’amategeko, ko bityo ubutaka bubarurwa kuri association byabaye rero ngombwa ko iyo mitungo igizwe n’ibibanza bitatu ; icya mbere gifite UPI 1346, icya kabiri gifite UPI 1361, icya gatatu gifite UPI 1363 byarabaruwe...»
Avuga ko ibibanza byabaruwe ariko mu Kigo gishinzwe ubutaka babagira inama ko bazabanza bakaba association ifite ubuzima gatozi kugirango bazabashe kubona ibyangombwa.
Mu ntangiriro za 2023 ibyo bibanza byose byari bitarabona ibyangombwa biri muri système ubona ko biri kuri Guverinoma y’u Rwanda, bitewe n’uko amabwiriza yavugaga ko ubutaka bwose butatangiwe amakuru bugomba kuba bucunzwe na leta.
Jean-Pierre ati « ariko mbere y’ibyo byose habayeho kuba abantu batatu bayobowe hiyongereyeho Kimenyi Innocent bikubiye iyo mitungo kugera nubwo madamu we mbona ko bibaye akarengane musaba ko ampa procuration ngo abe ari njye ubikurikirana arayimpa, amaze kuyimpa nkorana inama nyimenyesha bagenzi be bane, dukorana inama yabayeho muri iyi myaka isaga cumi na.. inama yabaye ni imwe yabayeho ni imwe yabaye kuwa 29/4/2019 nk’uko mubibona inyandikomvugo yayo ng’iyi hasinyweho n’uwitwa Kimenyi Innocent (chief superintendent), hasinywaho na Munyesine Jean-Bosco na Mukagakire Theresa, Mukabucyana Madelene, nanjye Uwera Jean-Pierre nk’umuntu wari umaze kujya muri iri tsinda bitewe na procuration y’uwo twashakanye mu buryo bwemewe n’amategeko. »
Akomeza avuga ko iyi ari yo nama yonyine yabayeho kandi n’ibyavugiwemo bitubahirijwe, ashinja uyu mupolisi Kimenyi, gukoresha ububasha yahawe mu nyungu ze bwite agerageza gushwanisha abagize iri tsinda.
Ati « Kuko nk’uko mubizi mwanahageze, ibi bibanza byose biri mu Gakiriro rwagati ka Gisozi, byose birakodeshwa byinjiza amafaranga, ariko kugeza n’uyu munsi biri no mu nkiko ku ruhande rwa Uwimana Marie Grace na njye Uwera Jean-Pierre, nta n’ifaranga na rimwe muri izo nyungu zavuye n’ubu zikiva muri ubwo butaka. »
Akomeza avuga ko byageze n’aho polisi imuhamagaza we na Kimenyi Innocent yerekana « ukuntu uyu mupolisi yitwaje icyo ari cyo, akoresha ububasha yahawe mu nyungu ze bwite anagira n’ikintu cyo gukoresha abayobozi b’ibanze, icyo gihe yari yakoresheje uw’akagari n’uw’umudugudu mu gihe twabaregeraga, bamukorera raporo ivuga ko twahawe miliyoni enye ahantu nubatse hangard mu kibanza dusangiye, Kimenyi ari we wambwiye, icyo gihe yari ari mu butumwa bw’akazi, yambwiye ko azaza nkamumurikira ingano y’amafaranga nakoresheje aho hantu agakoranya inama kuko ari we uyoboye iryo tsinda ry’abandi batatu na we wa kane, ariko ageze mu Rwanda natunguwe n’uko akoresha Umuyobozi nshingwabikorwa w’umurenge wa Gisozi, icyo gihe witwaga Musasangohe Providence. »
Nyuma y’ibyo byose, Uwera Jean-Pierre yabonye bashaka kwigarurira aho hantu batamusubije amafaranga yahakoresheje. Avuga ko bitabaje abayobozi b’ibanze barimo umunyamabanga nshingwabikorwa n’umuyobozi w’Umudugudu wa Kagara babaza niba Jean-Pierre baramuhaye amafaranga igihe yubakaga iyo hangard.
Ati « Akimara kuza yambaye impuzankano umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari yaratitiye, ubona atangiye gufata ibyemezo no gukoresha imvugo zigaragaramo ubwoba bwinshi, amaze no kubabaza niba koko hari amafaranga yabo bampaye barabihakana.nsaba Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari kuba yadukorera raporo arambwira ngo burije aratashye »
Yabwiwe kugenda agakora raporo igaragaza ibyo yakoresheje byose hanyuma hafatwa icyemezo cyo kuzongera guhura tariki ya 30/07/2019. Avuga ko yakoresheje igenagaciro, yarijyana kuri iyo tariki yavuzwe haruguru agasanga umunyamabanga nshingwabikorwa adahari amubwira ko ataboneka kandi ngo hari ibindi bibyihishe inyuma.
Jean-Pierre ashinja Musasangohe wari umuyobozi w’umurenge kuba ari we wafashije Kimenyi kwiharira imitungo itari ye bari basangiye kandi n’ubu akaba ari we uyibyaza umusaruro. Byabaye ngombwa ko hitabazwa inkiko, ndetse uyu munsi urubanza rukaba rugeze mu Rukiko Rukuru rwa Kigali (RCA 00136/2021/Haute Court Kigali), rukaba ruzaba ku itariki ya 18/01/2024 ku isaha ya saa sita.
Bwiza.com yagerageje kumva icyo ushinzwe ubutaka mu Karere ka Gasabo, Madamu Jeannette, avuga kuri iyi dosiye ya Association Mont Carmel tugirango tumenye ukuntu ubutaka bwari bwanditswe ku bantu bwaje kwandikwa ku bantu bane, Uwera Jea-Pierre bamukuyemo.
Ku murongo wa telephone yagize ati " Iyo dosiye ntabwo nyizi ahubwo ba nyirayo bazaze batugezeho ikibazo...njyewe nta n’umwaka ndamara maze igihe gito ntabwo iyo dosiye nyizi. Wazababwira bakaza bakatugezaho ikibazo tukareba icyo twabafasha."
Umva ikiganiro cyose yagiranye na Bwiza TV hano
Tanga igitekerezo