Hashize amezi asaga 30, abarema n’abacururiza mu isoko rya Kijyambere rya Ntenyo, rihereye mu murenge wa Byimana, akarere ka Ruhango bataka kutagira ubwiherero rusange ku isoko, ubuyobozi bw’akarere bukabizeza kuryubaka mu gihe cya vuba, ariko ntihagire igikorwa.
Iki kibazo cyo kutagira ubwiherero ku bakorera n’abarema isoko rya kijyambere rya Ntenyo, cyatangiye kumvikana kuva muri Kanama 2015.
[caption id="attachment_88007" align="alignnone" width="800"]
Majyambere Simon,ukuriye Komite y’abacuruzi ku isantere ya Ntenyo [/caption]
Mu mwaka wa 2015 Ndagijimana Jean Nepomuscene, wacuruzaga imyenda ya caguwa muri iri soko, hamwe na bagenzi be Mukamugema Speciose, na Ndahimana Benjamin nibwo bavuze ko batanga amafaranga y’u Rwanda 400 buri munsi uko isoko ryaremye, rikaba rirema inshuro ebyiri mu cyumweru, bagatanga kandi ibihumbi 4 by’ ipatante ku gihe cy’ umwaka , n’ amafaranga 1000 y’ isuku n’ umutekano ya buri kwezi, bakibaza aho ayo mafaranga ajya , bakarinda niyo babura ubwiherero, dore ko ngo kububona bibasaba gutanga amafaranga 100 ku baturage babufite hafi y’isoko
Mu mwaka wa 2016, nibwo ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango bwavuze ko Komite y’abacuruzi mu isantere ya Ntenyo, aho iri soko riherereye aribo bahawe ububasha bwo gushaka aho bwubakwa.
Majyambere Simon uhagarariye iyi Komite, we akavuga ko hari aho bari babonye ikibanza,ndetse bakereka Rwiyemezamirimo ugomba kucyubakamo ubwiherero, ariko ntiyabikora
Ku ruhande rwa Karuranga Yasenti , ariwe Rwiyemezamirimo wagombaga kubwubaka yavuze ko aho bamweretse hari kure, hakaba nta nzira ihari imodoka yanyuramo ijyanye ibikoresho ,agategereza ko bamwereka ahandi.
Nyuma y’izo mpaka zose, Twagirimana Epimack, umuyobozi w’akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, nibwo yavuze ko akarere ariko kagiye kubijyamo kuburyo bitarenze umwaka wa 2016 iki kibazo kiba cyakemutse.
Ati « ubwo rero icyo navuga ni uko turaza gukomeza gufatanya nabo, hariya inyuma ku masambu y’abaturage twababwiye ko tuzabagurira ariko nabo bakabigiramo uruhare kuko ririya soko nibo baribyaza umusaruro mbere y’abandi, turaza rero kubegera tuvugane nubundi twari twaravuganye ariko ikibazo cyo kutaduha ubutaka hakazamo na byabindi byo kwifuza amafaranga menshi[y’ingurane] nicyo kibazo ubundi cyaba gihari ariko turaza kubirangiza vuba kuko aho kubwbaka harabonetse »
Gusa kuva icyo gihe nta cyakozwe, dore ko na n’ubu abarema n’abacururiza muri iri soko bavuga ko bakibangamiwe no kutagira ubwiherero.
Umuyobozi w’akarere ka Ruhango, Mbabazi Francois Xavier, we avuga ko iki kibazo kigiye gukemuka, dore ko ngo hamaze kuboneka umufatanyabikorwa uzabwubaka, imirimo ikaba igomba gutangira muri uku kwezi kwa Gashyantare 2018.
Mbabazi ati « twamaze kubona n’umufatanyabikorwa uzadufasha kubaka ubwo bwiherero, bukazaba bumeze neza kuko icyo tunifuza nuko bwanadufasha mu isuku y’ahategerwa ibinyabiziga ku ntenyo, urabona haba hahagaze abamotari, abanyonzi, abagenzi batega imodoka, hari abahahora kuva mu gitondo kugeza nimugoroba nabo bagomba kugira ubwiherero bitabaye gusa ku barema n’abakorera mu isoko ».
Akomeza agira ati « Ndibwira ko imirimo yo kubwubaka itari butinde, kuko ubundi imirimo yagombye kuba yaratangiye muri uku kwezi kwa kabiri, ntekereza ko itangiye bitazafata iminsi myinshi, twizera ko kino kibazo kizakemuka burundu. »
Ubusanzwe, iri soko riremwa n’abaturage bo mu turere twa Ruhango ndetse na Muhanga, kurikoreramo nta bwiherero bikaba byaba intandaro yo gukuza umwanda, dore ko abarirema n’abaricururizamo bavuga ko iyo bakubwe bibagora kubona aho biherera.
[caption id="attachment_88009" align="alignnone" width="800"] Ku munsi w’isoko haba hari urujya n’uruza rw’ abantu, benshi bavuga ko babangamiwe no kutagira ubwiherero [/caption]
Kanda Subscribe ujye ubona Video zigezweho
https://www.youtube.com/watch?v=2rbOUKHYGog
Ntezimana Jean Claude/Bwiza.com
Isangize abandi
Tanga igitekerezo