Umwaka wa 2023, usize hari ibikorwa by’iterambere byiganjemo ibikorwa remezo akarere ka Rubavu kamaze kugeraho bishobora kuba bimwe mu bikurura abatemberera muri uyu mujyi, kuba ukora ku kiyaga cya Kivu ndetse wihariye kugira umucanga (Beach), bituma benshi bahora bumva haza ku mwanya wa mbere muho bahitamo kuruhukira no gutemberera.
Ibikorwa by’ibanze Bwiza yasuye, ababituriye usanga abaturage akanyamuneza ari kose, ndetse bavuga ko byahahinduriye ubuzima bihindura n’isura y’umujyi, ufatwa nk’uw’ubucuruzi n’Ubukerarugendo.
Uko ingengo y’imari igenerwa uturere yiyongera niko n’ibikorwa by’iterambere byiyongere, by’umwihariko mu twunanira Umujyi wa Kigali. Akarere ka Rubavu kakoresheje arenga Miliyari 53 Frw mu mwaka w’Ingengo y’Imari ya 2022-2023.
Bimwe muri ibi bikorwa higanjemo Imihanda yubatswe muri aka karere yorohereza abaza kuhashora imari,kuzamurira agaciro abahazamura imiturirwa uko bwije n’Uko bukeye ndetse na ba mukerarugendo baturuka imihanda yose baje kwiyumvira amafu n’akayaga k’ikiyaga cya Kivu.
Imihanda yubatswe ikanacanirwa abaturage bavuga ko bari bayinyotewe
Umuhanda wubatswe uhuza umurenge wa Rubavu na Rugerero n’umwe mu bisubizo Leta y’u Rwanda yageneye abatuye Rubavu, ufite ibilometero birenga 7 , watwaye arenga Miliyari 7 z’amafaranga y’u Rwanda.
Niyibizi Jean Bosco, wo mu murenge wa Rubavu ati “Iyi mihanda twubakiwe yari ikenewe, agakweto uragahanagura ukagera iyo ujya nta vumbi ku buryo uwasura aka karere yaba yizeye umutekano w’ikinyabiziga cye, gucanira iyi mihanda byabaye akarusho kuko ubujura bwaraganyutse ku buryo bugaragara.”
Nshimiyimana Musafiri, ufite ubumuga bwo kuba yaracitse akaguru kamwe avuga ko iyi mihanda yaborohereje kuko basigaye bagenda batagwirirana yaba kumanywa na nijoro.
Akomeza ashimira Umukuru w’Igihugu Paul Kagame kubera ibikorwa by’iterambere abagezaho, bigafasha benshi kwihangira imirimo ndetse no gufasha abafite ubumuga ku buryo batakibaho batunzwe no gusabiriza.
Umushinga wo gucukura Gazi Methane
Umushinga wa Shema Power, uruganda rucukura gaze rukayibyaza amashanyarazi, abaruturiye mu murenge wa Nyamyumba bavuga ko rwabahinduriye ubuzima.
Nteziryayo Juvenal, uri mu kigero cy’imyaka 28 ati “Uyu mushinga wahinduye isura ya Busoro haba umujyi, ndetse n’abaturage batera imbere, twahawe kaburimbo, abenshi baragurirwa bahabwa amafaranga bihangira imirimo.”
Nteziryayo avuga ko imyubakire muri aka gace ababnye ku ifaranga bahise bayihindura bubaka inyubako zigezweho, ndetse agahamya ko byagabanyije ubujura.
Gasirabo Celestin w’imyaka 76 ati “Iyi Gazi Methane idufitiye akamaro n’Igihugu, Umubyeyi wacu paul Kagame yadushakiye amajyambere n’ubwo nshaje bigaragaza abakiri bato bazabaho neza, mbere nta muriro w’amashanyarazi twagirage none turimo kurahurira n’abo mu bihugu by’abaturanyi.”
Akomeza avuga ko imihanda bahawe icaniwe kandi byagabanyije ubujura bwari bubugarije, kandi uyu mushinga wahaye benshi akazi n’abacuruzaga babasha gukirigita ku ifaranga.
Uruganda rutunganya Gaz Methane ruyivanye mu kiyaga cya Kivu rukayibyaza amashanyarazi ruzatanga Megawatt zisaga 50, rugomba kuzohereza ku muyoboro mugari w’amashanyarazi, umushinga ukazagera ku musozo utwaye Miliyoni 300 $.
Umushinga wo kubaka Gare ya Gisenyi
Uyu n’umwe mu mishinga ikomeye yubatswe muri aka karere ka Rubavu yatwaye akayabo, ndetse irimo no kugana kumusozo abenshi badatinya kuvuga ko ariyo Gare ya mbere mu Rwanda, ikaba yarahinduye isura y’aka karere n’abayikoreramo bavuga ko akanyamuneza ari kose.
Igabe Apple Gold, ukorera muri Gare ya Gisenyi agira ati “Turashimira umushinga wo kubaka Gare ya Gisenyi byahinduye isura y’Abagana Rubavu, Abagenzi ntibagiraga aho kwicara ariko ubu barahafite, imodoka zabaga nyinshi zimwe zigaparika hanze, resitora zirahari ku buryo umuntu abona icyo kurya bitamugoye, amakuru tuba tuyakurikirana kuri tereviziyo ku buryo umugenzi utaragenda abona ibyo aba ahugiyeho.”
Igabe akomeza avuga ko banyotewe no kuba inyubako izatangirwamo serivisi zitandukanye zirimo ama banki imirimo yayo igiye kugana ku musozo, kuko bagorwa no kubona uko babitsa n’uko babikuza kuko bibasaba kujya mu mujyi.
Ndagijimana Soleil, umukarani muri Gare ya Gisenyi ati “Gare ni nziza ijyanye n’igihe, yakira imodoka nyinshi kandi zikaba zifite umutekano, abantu benshi bakomeje gukururwa nayo ku buryo baza kuyisura.”
Akomeza avuga ko Abantu bataragera mu karere ka Rubavu hari ibikorwa byinshi abakumbuje, ndetse akavuga ko aka karere kafunguriye amarembo ishoramari ku buryo ntawahashora imari ngo ahombe. Iyi gare nshya ya gisenyi igiye kuzura itwaye miliyari hagati ya 6 na 7 Frw.
Kwa West El Classico ni hamwe mu hatembererwa na benshi
Icyambu kizateza imbere ubwikorezi bwo mu mazi kigeze ku musozo
Akarere ka Rubavu hari ibikorwa byinshi by’iterambere byahubatswe harimo icyambu cyitezweho koroshya ubwikorezi bwo mu mazi, imirimo yacyo iri kugana ku musozo ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu, kikazateza imbere ubuhahirane bw’uturere dutanu tugize intara y’Iburengerazuba na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, cyane cyane ikirwa cy’Ijwi, umujyi wa bukavu n’uwa Goma.
N’icyambu kigiye kuzura gitwaye miliyoni 7 z’Amadolari ya Amerika. Cyagombye kuba cyaruzuye mu mpera za 2021, ariko imirimo yaje kudindizwa n’ingaruka z’icyorezo cya Covid-19.
Icyambu cya Rubavu kizajya cyakira ibicuruzwa bibikwa mu bubiko bungana na metero kibe ibihumbi 8, kandi bukazajya bucungwa ku buryo bw’ikoranabuhanga mu kurinda umutekano w’ibihabikwa.
Ni icyambu kizaba gifite aho imodoka zihagarara, aho amato azana ibicuruzwa ahagarara ndetse n’inzira z’abagenzi bajya cyangwa bava mu mazi n’ahakorerwa n’abakozi b’icyambu.
Ahazwi nko ku mashyuza uyu mwaka usize harimo kuvugururwa kugirango abahakorera ubukerarugendo bazabashe kunogerwa n’uko hasa kandi babona servise ziruseho izo babonaga mbere. Si ibi gusa kuko akarere katangije gahunda yiswe “Rubavu nziza” Igamije kunoza serivise z’ubukerarugendo harimo kuvugurura no kongera umucanga (Public beach).
Tanga igitekerezo