Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 9 Mata 2024 nibwo Abayobozi, abakinnyi, abatoza n’abafana b’amakipe ya Rayon Sports mu bagabo n’abagore, bakoze urugendo rwo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Uru rugendo rwakozwe ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri rwitabiriwe n’abafana b’iyi kipe mu rwego rwo kwifatanya nayo mu Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Bakora urugendo rwo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, abitabiriye iki gikorwa bari bafite icyapa kinini cyanditseho Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse hari hananditseho Rayon Sports.
Nyuma y’urugendo basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro aho bunamiye inzirakarengane ziharuhukiye bashyira indabo kumva zishyinguwemo.
Iki gikorwa cyitabiriwe n’abayobozi ba Rayon Sports bari bayobowe na Perezida Uwayezu Jean Fidel, abakinnyi ba Rayon Sports bari barangajwe imbere na Kapiteni Muhire Kevin, Abatoza ndetse n’abakunzi b’iyi kipe yambara umweru n’ubururu.
Urwibutso rwa Nyanza ni narwo Rayon Sports yakoreyeho igikorwa nk’iki umwaka ushize taliki ya 8 Mata mu kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Tanga igitekerezo