Ikipe ya Rayon Sports y’Abagore yegukanye Igikombe cy’Amahoro ku nshuro ya mbere nyuma yo kunyagira Indahangarwa.
Ibi yabigezeho kuri uyu wa Kabiri nyuma yo kunyagira Indahangarwa ibitego 4-0 ku mukino wa nyuma wakinwe kuri Kigali Pelé Stadium.
Uyu mukino ugitangira, Gikundiro yahise iwubonamo ibitego bibiri byihuse mu minota 16 gusa byatsinzwe na Mukandayisenga Jeannine ’Kaboy’.
Kaboy yongeye kwiyerekana ku munota wa 53 na 65 atsinda ibindi bitego 2 byatumye Rayon Sports ihita igwiza ibitego 4-0 akaba ari nako umukino warangiye.
Rayon Sports WFC yahise yegukana Igikombe cy’Amahoro ku nshuro ya mbere, cyiyongereye ku cya Shamppiyona yegukanye mu ntangiriro z’uku kwezi.
Umukino w’umwanya wa gatatu wahuje AS Kigali WFC na Fatima WFC ku Mumena warangiye Abanyamujyi bitwaye neza n’ibitego 4-1.
Tanga igitekerezo